Karongi: Umunyegare yisunze ikamyo, iramukandagira arapfa

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Gicurasi 2016, Umunyegare wo mu Karere ka Karongi wari wisunze ikamyo ngo imwongerere imbaraga, yapfuye agonzwe n’amapine yayo y’inyuma.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi ubwo umunyegare, Muhire Jean w’imyaka 25 yari agiye gutwara ibirayi ahitwa mu Ryabisine, yageragezaga kwisunga ikamyo (ayifasheho) yo mu bwoko bwa Actros yari itwaye isima iyivanye ku ruganda rwa Cimerwa iyijyanye i Kigali.

Umunyegare wari wisunze ikamyo ngo imwongerere umuvuduko, yamugongesheje ipine ry'inyuma, ahita apfa.
Umunyegare wari wisunze ikamyo ngo imwongerere umuvuduko, yamugongesheje ipine ry’inyuma, ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu muhanda, Supt. Jean marie Vianney Ndushabandi, yemereye Kigali Today ko uwo munyegare koko yapfuye agerageza kwisunga ikamyo ngo imwongerere umuvuduko.

Abari ahabereye iyi mpanuka mu ihuriro ry’Akagari ka Gacaca n’aka Nyarugenge tugize Umurenge wa Rubengera, bavuga ko nyakwigendera yapfuye nyuma yo gukandagirwa n’ipine ry’inyuma y’iyi modoka kuko yari yayifashe ahereye ku ruhande, ipine ry’igare ryakora ku ry’imodoka, agahita agwa, ari bwo yamukandagiraga, ikamuca umutwe.

Dusabimana Jean Bosco wari kumwe na nyakwigendera bagiye kuzana ibirayi yagize ati “Twagendaga, iyo modoka itugezeho, uwo muhungu ati ‘reka nyifate inyihutishe’, afata mu rubavu. Niba imodoka yakubise mu mukuku? (Aribaza). Nagiye kubona, mbona yamugongesheje ipine ry’inyuma.”

Bernard Johannes, Umunya - Tanzaniya wari utwaye iyo kamyo, yahise atabwa muri yombi na Polisi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

arikope ndahamyako abanyonzi iyadefobayigira yogufata amakamyo yizize ariko tubwiye umuryangowe pore

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

uyu mushoferi mubigararagaraararengana kuko ntiyarazi ibiri kubera inyuma yimodoka ye ahubwo bibere isomo abanyonzi bose kuko basanzwe bakunda kubikora

NDAHAYO ISAAC yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

umushoferi arakerezwa kubera iki niba ari uko byagenze!!?

KARAHANYUZE yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

nukwihangana,ariko uwo mu chauffeur ararengana pe!

donata yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Wow!! Icyo nkundira iyi bank ihorana udushya ntarabona muyandi ma bank.KCB 👍👍👍👍

uwamahoro claudine yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

abagabo barabona ubuse uyu muvandimwe ntarengsnye koko ? police nayo rwose mujye mushyira mu gaciro. ubundi uyu ku musaraba we bajya bandikaho igihe yavukiye bagashyiraho igihe apfiriye hanyuma bakandikaho ko YIZIZE

koki yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Yewe muntu wateguye iyi nkuru,
Ndagushimiye cyane uri imfura mwana wa maama. Guha abacu agaciro imirambo yabo ntituyigaragazanye n’amayezi yayo n’ibintu by’imfura cyane. Mureke abacu tujye tubaha icyubahiro naho baba batabarutse. Urugero nkuha n’igihe mu bafaransa bagabweho igitero hagapfa abarenga 100 ariko mu binyamakuru byose byanditse, ntana kimwe cyagaragaje iyo mirabo. Ariko igihe igiteero cya Garissa muri Kenya cyabaga, imirambo yizo nzira karengane yaracicikanye ku isi hose mu binyamakuru byose. Mureke abacu tujye tububaha nkuko abazungu nabo bubaha ababo.

Karama yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka