Bamaze imyaka ine bishyuza akarere ibyabo byangijwe

Abatuye mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bamaze imyaka ine bishyuza akarere ibyabo byangijwe ahanyujijwe ibikorwa remezo.

Aba baturage basaga 100 bo mu tugari twa Kacyangugu, Kamurera na Ruganda, bavuga ko mu 2012 haje abagororwa baza bagatema imyaka yabo ubuyobozi butabamenyesheje ngo babyunguraneho ibitekerezo nubwo ari ibikorwa by’amajyambere bari babazaniye.

Abaturage b'Umurenge wa Kamembe bamaze imyaka ine bishyuza akarere ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Abaturage b’Umurenge wa Kamembe bamaze imyaka ine bishyuza akarere ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Ndazirengeye Tharcisse umwe mu bangirijwe, avuga ko batunguwe no kubona abagororwa birara mu byabo bagatangira kubitemagura batabizi, bahamagaye ubuyobozi bubasezeranya ko buzabibishyura.

Ati “Twagiye kubona tubona abanyoruru barenga 300, muri uyu mudugudu bahera iwajye batemagura umugano n’ishyamba mpamagara ku kagari nabo bahamagara Umurenge.

Nibwo uwari gitifu Rukazambuga avuze ngo ntimugire ikibazo ibyangijwe bizishurwa none nubu ntiturishyurwa.”

Umuyobozi w'akarere Harerimana Frederic, avuga ko bagiye gukemura ikibazo cy'abaturage bakishyurwa.
Umuyobozi w’akarere Harerimana Frederic, avuga ko bagiye gukemura ikibazo cy’abaturage bakishyurwa.

Nkiruyumwami Musa we avuga ko bemeye gutanga ubutaka bwabo hatabayeho ingurane ariko bumvikana n’ubuyobozi ko bugomba kubaha amafaranga y’ibyabo byari bihateye, ariko ibikomeje kubababaza ngo ni uko bamaze gutagangara bishyuza akarere.

Ati “Twaheze mu gihirahiro ngo bazatubwira, bose niko badutera ariya makaratasi yacu, ubutaka ntitububurana ariko nibaduhe ibyacu byari biri hejuru.”

Aba baturage bavuga byabagizeho ingaruka kuko ubutaka bwakoreshejwe bari basanzwe babubyaza umusaruro ariko bikaba byarahagaze.

Umuyobozi w’Akarere Harerimana Frederic avuga ko bumvise ikibazo cyabo baturage nubwo cyatinze gusubizwa ariko bagiye kureba uko babishyura bumvikanye.

Ati “Habayeho gushishikariza abaturage kongera ibikorwaremezo mu midugudu yabo barabyitabira. Ariko bumvikana n’ubuyobozi ko bazishyurwa imyaka yari irimo kuko babifitiye inyandiko tugiye gushaka uburyo tuva muri icyo kibazo.”

Umubare w’amafaranga y’ibyangijwe nturamenyekana kuko usibye kubibarura nta gaciro ka buri kimwe bigeze bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka