Amasaha yo gutaha si itegeko uwashaka yakora akarenzaho-Meya Muzungu

Rwabuhihi Pascal, Uumunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza ni we wahize abandi mu bakozi basaga 250 b’Akarere ka Kirehe ahabwa ishimwe.

Ubwo uwo mukozi yashimirwaga n’ubuyobozi bw’akarere ku Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku rwego rw’Akarere ka Kirehe wizihirizwa ku mupaka wa Rusumo ku wa 01 Gicurasi 2016, Muzungu Gerald, umuyobozi w’ako karere yamushimiye ubwitange mu kazi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis kaboneka (iburyo), ashyikiriza Rwabuhihi Pascal (hagati) igihembo cy'umukozi wabaye indashyikirwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis kaboneka (iburyo), ashyikiriza Rwabuhihi Pascal (hagati) igihembo cy’umukozi wabaye indashyikirwa.

Ati “Icyashingiwe ngo atoranywe ni ugutanga serivisi inoze, kwitangira akazi afasha abaturage no gutanga umusaruro mu kazi.”

Yakomeje avuga ko m Murenge wa Musaza usanga serivisi zose zitangwa neza, byose bikava ku mikorere nyiza y’umuyobozi wawo.

Yakomeje agira ati “Mwese mwakoze neza ariko havamo intwarane mu zindi ari we Rwabuhihi. Mu murenge ayoboye usanga nta kibazo abaturage bahura na cyo, no mu mwaka ushize umurenge we waje ari uwa mbere.”

Gitifu Rwabuhihi Pascal yishimiye icyizere agiriwe cyo gutoranywa muri benshi, avuga ko ibanga akoresha ari ukubahiriza inama agirwa n’ubuyobozi.

Yagize ati “Nishimiye kuba mbaye indashyikirwa kuko iyo abantu babona ibyo ukora bakabigushimira biguha imbaraga. Ibanga ni inama tugirwa n’ubuyobozi butandukanye n’ubufatanye hagati y’abakozi ndetse no kwegera abaturage.”

Yavuze ko agiye gukuba kabiri imbaraga yakoreshaga ibitari binoze agaharanira kubinoza mu kurushaho guteza igihugu imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, asaba buri wese ubwitange mu kazi akora.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, asaba buri wese ubwitange mu kazi akora.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu, yasabye abakozi bose guharanira gukora neza bagatanga umusaruro ukenewe.

Ati “Hari kwigwa gahunda ijyanye n’uko umupaka wa Rusumo ufungura amasaha 24/24, ntibivuze ko ari umupaka gusa no mu mirimo yacu dushatse twakora amasaha yose, amasaha yo gusoza akazi aragera ukabona abakozi basohoka birukanka nk’aho ari itegeko gutaha, ubishatse wakora ukageza saa moya nta tegeko ryaguhana”.

Akarere ka Kirehe kageneye Rwabuhihi Pascal igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana kubera ubudashyikirwa mu guha abaturage serivisi nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gitifu wacu Rwabuhihi Pascal nakomeze akorane umurava, natwe turamushimira kuri serivisi aduha akomeze abe indashyikirwa mumurenge wacu wa Musaza. Ndi i Kabuga KAMBWIRE.

Nduwimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka