Gukunda umurimo no kuwitabira bizabageza ku iterambere
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Munyeshyaka Vincent, yaabye abatuye Gisagara kwitabira umurimo kuko aribwo buryo bwonyine bwabageza ku iterambere.
yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu kagari ka Duwani umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, mu gikorwa cy’umuganda usoza uku ukwezi, kuwa gatandatu tariki 30 Mata 2016.
Yagize ati “Umurimo niwo soko y’iterambere ryacu, icyo dusaba abaturage ni ukwitabira ndetse no gukunda umurimo, kuko biri no mundangagaciro zacu, nibiturange rero kuko nibwo buryo tuzazamuka.”
Uyu muganda wakozwe wabaye uwo gusiza no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’aka kagari ka Duwani ubusanzwe kakoreraga mu nzu z’intizanyo.
Abaturage b’aka kagari bavuga ko kwiyubakira akagari ari inshingano yabo kandi bagahamya ko bitazabananira kuko gukora ngo babisanganywe, nk’uko uwitwa Nyirimana Innocent yabitangaje.
Ati “Umurimo dusanzwe tuwitabira kandi dufite amaboko, kwiyubakira ibiro by’akagari rero nabyo tugomba kubigiramo uruhare kuko dushoboye.”
Ariko hari bamwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge wa Kibirizi bavuga ko urubyiruko atari rwose rwitabira gukora, kuko hari abo usanga bakirirwa bazerera mu mihanda rimwe na rimwe ugasanga bafatwa bibye.
Munyeshyaka yahamagariye abatuye aka karere gushishikarira gukora, avuga ko umunsi w’umurimo wizihizwa tariki 1Gicurasi ukwiye kuba uwo kwikebuka buri muntu akareba niba yitabira gukora no kwera umusaruro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara na bwo burashishikariza abaturage kwitabira gukora, kwita ku guhingira igihe cyane ko muri aka karere ari wo murimo w’ibanze uhakorwa, urubyiruko narwo rukitabira kwihangira imirimo no kwiga imyuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|