Basaba Kiliziya Gatolika kweza ibiganza by’abapadiri batatiye igihango

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu arasaba kiliziya Gatolika koza abapadiri batatiye igihango bagiranye n’Imana bagatererana intama bahawe muri Jenoside.

Dr Dusingizemungu Jean pierre yabivuze ku wa gaandatu tariki 30 Mata 2016, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, baguye kuri paruwasi ya Mibirizi, bari bahungiyeho bizeye kuhakirira.

Perezida wa IBUKA yunamira abazize Jenoside.
Perezida wa IBUKA yunamira abazize Jenoside.

Yagize ati “Niba kiliziya Gatolika turikumwe nibaza ko ikwiye gukora urugendo rwo koza ibiganza bya bamwe mu basasaridoti batatiye igihango bagiranye n’Imana.

Abo ba Thomas abo ba Fortunatus n’abandi. Dukwiye gusengera bariya bantu kugira ngo kiliziya izagire icyo ibavugaho.”

Padiri mukuru wa paruwasi gatulika ya Cyangugu Ignace Kabera warokokeye muri Paruwasi ya Mibirizi, avuga ko bahuye n’imperuka nyinshi ariko iya gatatu, ari yo y’indunduro ku Batutsi bari bahahungiye ngo yari ikomeye.

Abantu batandukanye bashyira indabo ku urwibutso rushyinguwemo imibiri ibihumbi umunani bisaga by'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abantu batandukanye bashyira indabo ku urwibutso rushyinguwemo imibiri ibihumbi umunani bisaga by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati” imperuka ya gatatu tariki ya 30 Mata 1994, ni igitero cya Yusufu Munyakazi. hari umuntu w’imushaka dushimira waterefonnye hano kuri Paruwasi ati mwitegure baraje kubica interahamwe za Yusufu zuzuye Daihatsu zije ziririmba ko baje kurangiza abimibirizi hano niho babiciye.”

Senateri Mushinzimana Appolinaire yavuze ko Leta y’u Rwanda ishimira ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera imbabazi batanze hahitamo kudaheranywa n’agahinda bashyigikira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Abayobozi batandukanye baje kwibuka.
Abayobozi batandukanye baje kwibuka.
Abaturage batandukanye baje kwibuka.
Abaturage batandukanye baje kwibuka.

Yavuze ko ubwo butwari bugomba kujyana n’imibereho yabo baba abafite ibibazo bitandukanye bishingiye kukuba Jenoside yarabasize iheruheru,aha akaba yasabye abayobozi guhora bakurikirana imibereho yabo bashakirwa uko bakwiteza imbere.

Mu bice bya mibirizi haguye Abatutsi abagera kubihumbi umunani, bashyinguye murwibutso rwa Mibirizi.

Bahungiye kuri iyo Paruwasi bazi ko bagiye kuhakirira interahamwe zirahabasanga zirabica.
Bahungiye kuri iyo Paruwasi bazi ko bagiye kuhakirira interahamwe zirahabasanga zirabica.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka