Miss Rusizi na The Son barimo kubakira umupfakazi

Umuhanzi The Son afatanyije na Nyampinga w’Akarere ka Rusizi batangiye kubakira umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside.

Ni igitekerezo umuhanzi The Son ngo yagize akigeza kuri Nyampinga Afsa na we amubwira ko yabitekerezagaho maze n’ubuyobozi bubemerera kubibateramo inkunga.

Umuhanzi The Son na Miss Afsa bari kumwwe na Agnes barimo kubakira.
Umuhanzi The Son na Miss Afsa bari kumwwe na Agnes barimo kubakira.

The Son yagize ati “Twifuje kubakira uriya mu mama kuko ntiyishoboye. Ni we wenyine wari usigaye atarafashwa mu mudugudu.

Afite abana batatu kandi mu by’ukuri akeneye ubufasha. Twasije ikibanza tunamukorera isuku mu nzu, ibindi tuzabimenya nyuma y’inama dufitanye n’ubuyobozi ejo [tariki 01 Gicurasi 2016].”

Miss Afsa we avuga ko nubwo hari ibitaraboneka, bahisemo kuba basije ikibanza kugira ngo bizabatere imbaraga zo gukomeza.

Aha bari barimo gusiza ikibanza.
Aha bari barimo gusiza ikibanza.

Baramutse babashije kubaka iyo nzu, cyaba ari cyo gikorwa cya mbere Miss Afsa akoze kuva yakwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Rusizi 2016.

Nikuze Agnes, umubyeyi barimo gufasha, mu kiganiro gito twagiranye yadutangarije ko byamushimishije cyane.

Yagize ati “Byandenze, nabyakiriye neza cyane kumva imyaka 22 ishize kongera kubona abantu bamba bugufi, urubyiruko mbese abana batoya, ni ukuri byandenze! Imana izabashimire kandi izakomeze kubaha umutima w’urukundo.”

Ntivuguruzwa Gervais, Umukuru w’Umudugudu wa Batero uyu mubyeyi atuyemo, yagize ati “Igikorwa cyabaye ariko ntabwo cyarangiye, bakoze agace gato cyane. Bagitangije gusa ariko ntabwo bakirangije, ni igikorwa kigikomeje.”

Hari urubyiruko rwinshi rwari rwaje kubafasha.
Hari urubyiruko rwinshi rwari rwaje kubafasha.

Yakomeje ati “Urumva ni umuntu bagomba gufasha kubakira utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside kandi aho bazamwubakira ni naho inzu babamo iri.

Icyo bakoze uyu munsi ni ugusa n’abaca ikibanza mu mpande z’iyo nzu atuyemo no gutema ibihuru mu gihe hagishakishwa aho azaba yimuriwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Idrissa kuki upfobya igikorwa cyakozwe babumbe amatafari c bazayubaka ahatarikibanza?mbere yabyose nkubaze? iyo ugiyekubaka ubanza iki? ntubanza ugasiza aho uzubaka? ubwose inzu ubamo babumbye amatafari bahita bubaka badasije ikibanza ntukazane uburofa Man!

Kalisayves yanditse ku itariki ya: 8-05-2016  →  Musubize

Na wanamziki wengine nao wajaribu kutoa mchango wao

Uwizeyimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

NTIVUGURUZWA Gervais ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe ntabwo ari umukuru w’umudugudu.

Theos yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

Iki gikorwa mukora Nysgasani azacyibibukireho kuminsi w’ibikorwa

Ndagijimana Gedeon Idrissa yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

ibi nugushaka hit gusa.gusiza se bivuze iki ahubwo wenda nimubumbe amatafari noneho ubuyobozi bubahe amabati kuko wenda mutayabona.ariko mufashe umuntu ikintu gifatika.

kazungu yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka