Liberia: Abanyarwanda bibutse Abatutsi bazize Jenoside

Abakozi b’Abanyarwanda bakorera Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Liberia bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi cyane biganjemo abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga ikorera muri Liberia n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2016.

Abakozi ba UN b'Abanyarwanda bakorera muri Liberia bibutse ariko banga guherwanwa n'agahinda.
Abakozi ba UN b’Abanyarwanda bakorera muri Liberia bibutse ariko banga guherwanwa n’agahinda.

Uhagarariye UN muri Liberia yavuve ko bashimishwa n’uburyo Abanyarwanda bubatse igihugu cyabo nyuma y’amahano yagwiririye igihugu. Abashima uburyo Abanyarwanda bishakamo ibisubizo kani bakarwanya ingengabitekerezo ya Jeniside.

Yavuze ko u Rwanda rwabereye umuryango mpuzamahanga urugero rwo kurwanya icyo ari cyocyose cyatuma Jenoside yongera kubaho, kuko buri gihe niyo bavuze ngo Never Again babivuga baherereye kubyabaye mu Rwanda.

Bakoze n'ibiganiro bifite insanganyamatsi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bakoze n’ibiganiro bifite insanganyamatsi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwari uhagarariye Leta ya Liberia yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku Rwanda ko igihugu cyateye imbere cyane nyuma ya Jenoside, kuko ruri mu bihugu 10 kw’isi bifite ubukungu, umutekano iterambere ridasubirwaho kandi ryihuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka