U Rwanda rwifatanije na Afurika y’Epfo kwishimira irangira ry’ivangura

Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 22 icyo gihugu kimaze kivuye mu ivangura ryiswe Apartheid.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mata 2016, ni bwo u Rwanda rwari rwifatanyije n’ambasade y’iki gihugu, kuko ari n’igihe haburaga amezi macye kugira ngo ingabo zari iza APR nazo zibohore u Rwanda mu bihe by’ivangura rigugwa kuba ryarahereye mu gihe cy’ubukoloni.

 Umunyamabanga wa Leta, Evode Imena mu kwizihiza isabukuru y'ubwigenge bwa Afurika y'Epfo.
Umunyamabanga wa Leta, Evode Imena mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Afurika y’Epfo.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Twala yavuze ko ari umunsi w’intsinzi y’imitwe ya politiki iyobora ibihugu byombi, RPF Inkotanyi na ANC ya Afurika y’epfo, yizeza kandi kuzakorana byinshi kugira ngo umubano w’u Rwanda na Afurika y’epfo ukomeze gutera imbere.

Yagize ati “ANC na RPF bamaze igihe bakorana ibikorwa byo gushyira hamwe birimo kuba barakuye abaganga mu gihugu cya Cuba baza kuvura mu Rwanda, kuba abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya iwacu kwiga ku kiguzi nk’icy’Abanya Afurika y’epfo.”

Hari Abanyafurika y'Epfo n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga inyuranye.
Hari Abanyafurika y’Epfo n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga inyuranye.

Amb George Twala yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi nawo ngo utangiye kugera ahashimishije, aho kuri ubu ngo amaze kubona abandi bakozi bakorana muri Ambasade batatu, nyamara mu minsi yashize bitari biriho.

Ku bijyanye n’igihugu cye, yavuze ko Afurika y’epfo imaze gutera imbere ariko ntawakwirara ku bibazo bijyanye n’ubukungu, kuko n’ubwo ivangura ryarangiye hakiri imanza z’abarenganijwe zitararangizwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere, Evode Imena yatanze ubutumwa bwo kwishimana na Afurika y’epfo mu izina rya Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda; avuga ko abaturage ba Afurika basigaranye urugamba rwo kwibohora ku bukene no guharanira imiyoborere myiza.

Tariki 27 Mata 1994, nibwo intwari ya Afurika y’epfo unafatwa nk’uwatsinze ivangura ku isi yose, Nelson Madiba Mandela yari atorewe kuyobora igihugu cya Afurika y’Epfo.

Mandela niwe wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura nyuma yo gutsinda umuzungu witwa Fraderick de Clerk, wari umaze igihe ategeka mu buryo bunengwa kuba bwarahezaga abaturage b’abirabura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka