Perezida Kagame yababajwe n’urubyiruko rwahawe akazi i Nasho rukakanga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yababajwe n’urubyiruko rwahawe akazi mu Murenge wa Nasho rukanga kugakora ngo ni mu cyaro.

Yabivuze ku mugoroba wa tariki 28 Mata 2016 ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko urubyiruko rudahinduye imyumvire, bikigoranye kugera ku iterambere u Rwanda rwifuza.

Perezida Kagame yababajwe n'urubyiruko rwahawe akazi i Nasho rukanga kujyayo ngo ni mu cyaro.
Perezida Kagame yababajwe n’urubyiruko rwahawe akazi i Nasho rukanga kujyayo ngo ni mu cyaro.

Perezida Kagame yavuze ko abo bantu Leta yabatanzeho amafaranga bajya kwiga mu mahanga, bavuyeyo Leta ibaha akazi bagombaga gukorera mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bamwe banga kugakora ngo ntibaba mu cyaro.

Ati “Hari umushoramari w’Umunyamerika washoye amafaranga ye i Nasho bahakora umushinga wo kuhira. Yashyizemo n’ayo kubaka amazu abakozi bararamo asa neza benshi hano mutanafite.

Kubera ko dushaka ko n’ibyo Abanyarwanda babyigiraho bikabaha n’akazi, bafata abana b’Abanyarwanda Leta yigishije kugira ngo bajye muri ibyo, abo bana bacu babohereje gukorayo, bagezeyo bavuga ko badashobora kuhaba, ngo ni mu cyaro bo ni abo mu Mujyi i Kigali.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko abanze gukora ako kazi bashobora kuba baba mu mazu mabi cyane ugereranyije n’ayo bagombaga kubamo i Nasho.

Ati “Ariko ugasanga umwana w’Umunyarwanda yinenaguzwa. Ngo ntiwaba aho gusa […] umuntu akumva ko ari igitangaza abantu baramutanzeho amafaranga y’igihugu.”

Ati “Bimure iyo mirima bayitware i Kigali? Njye ndashaka kuzahura na bo.”

Abavuga rikumvikana b'Iburasirazuba bavuze ko babajwe n'imico mibi urwo rubyiruko rwagaragaje rwanga gutanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi cyarabigishije
Abavuga rikumvikana b’Iburasirazuba bavuze ko babajwe n’imico mibi urwo rubyiruko rwagaragaje rwanga gutanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi cyarabigishije

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu nk’abo badahinduye imyumvire n’imitekerereze, ngo biracyagoranye ko u Rwanda rugera ku iterambere.

Abavuga rikumvikana bavuze ko bibabaje kuba urubyiruko rutangiye gucika ku muco kugeza aho abantu Leta ibohereza kwiga bavayo bakanga gutanga umusanzu wabo ku gihugu, nk’uko Ngabonziza Agustini wo mu Karere ka Kirehe yabivuze.

Iradukunda Eugenie uhagarariye urubyiruko mu nama njyanama y’Akarere ka Kayonza, yavuze ko igiti kigororwa kikiri gito, atanga igitekerezo cy’uko abana bajya batozwa gukunda umurimo bakiri bato cyane.

Iradukunda yatanze igitekerezo cy'uko urubyiruko rwajya rutozwa rukiri mu mashuri abanza n'ay'incuke.
Iradukunda yatanze igitekerezo cy’uko urubyiruko rwajya rutozwa rukiri mu mashuri abanza n’ay’incuke.

Yagize ati “Abana bajya bigishwa indangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, bakanigishwa umuco wo guhiga bakiri mu mashuri y’incuke n’abanza, ku buryo n’abagiye kwiga mu mahanga bajyayo bafite umuco wo gukora cyane banagaruka ntibinemfaguze akazi bakajya no mu byaro bagakora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Eeeh !,igihe cyirageze ngo umuntu yigaragaze murwanda umuntu abone ibyo akwiye, ese ubundi izo brouse bazibonye kuko batsinze cyane cyangwa barazibahatiye ari na baswa ? ,icyindi nibahe muzehe wacu amanota bari bagize amenye icyo bagendeyeho babaha brouse kuko abazikwiye ntibazibona ibi nibyo bizatuma ntacyo tugeraho bikomeje utya,ubundi ugaburira uwijuce bararwana reka badusebeshe nyine ntakundi,icyibyica nababakurura ukuboko kungufu niyo bamenye kugenda,icyimbabaza n’izina rya perezident wacu ryandura .

Kaka yanditse ku itariki ya: 1-05-2016  →  Musubize

Abo banga akazi ntibanyuze mu itorero ngo bigishwe indangagaciro na kirazira,ahubwo ubu nibo dushaka mukwa munani bazaze dore ko nabo bakabaye baragiye mu itoreri ry’Indangamirwa.ariko twebwe turahari kdi turashoboye nibakaduhe

daddy yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

Urebye ibitekerezo bitanzwe hari ibirimo ukuri. Mbere yo kubonana n’abo bana, PEREZI wacu bazabanze bamuhe imyirondoro yabo, asanga abenshi koko ari abafite ababyeyi babo bakomeye aho i KIGALI, bahavukiye, baharerewe, bahize, mbese babanyamugi koko. Umwana wavukiye mu cyaro akiga ibijyanye n’iterambere ry’icyaro abikunze ntashobora kwitwara atyo. Ubuhinzi buba mu cyaro ntibuba mu mujyi. Ushaka kunywera muri SERENA no guceza IBIMANSORO wo ntiyagombaga kubona iyo BOURSE; Rwose mujye mushishoza mbere yo gutanga ayo ma BOURSE, mu kurumo za SENTIMENT; None na zo LETA Ishyireho ikigo kigenga gishinzwe gutanga za bourse ko ndeba abakozi ba LETA bisa n’ibigiye kubananira? UBUNDI TWE iyo baguha bourse wa sinyaga ko uzakorera LETA imyaka runaka , ndumva twarasinyiraga imyaka 5. Wayimara ukaba ufite uburenganzira bwo kujya aho ushaka. Bivuze ngo niba wanze ako LETA iguhaye, igihe cyose utarayikorera imyaka 5 kandi nayo igukeneye ntahandi wakora, ugukoresheje yishyura y’amafaranga LETA yatanze ikwigisha. Ku bwa NSEKALIJE muri MINEDUC abarangije kwiga iby’uburezi nabo hari igihe bari barihangishije kwanga kujya mu byaro kwigishayo; Ariko habaye ho igitsure harimo no kubuza abakoresha guha abo bantu akazi, birangira bagiyeyo.
PEREZIDA WACU ntacike intege, igisubizo kiraboneka kandi vuba; Ibuye ryagaragaye.......

G yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

ubundi c barinda kugahatira abatagashaka bagahaye abagashaka mumenyeko uko umuntu yiga amashuri menshi niko agenda apfa mumutwe, hari aba A2 bagashobora kandi bikagenda neza nibakaduhe wangu abo babareke twe turagakeneye

Gatete Samuel yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

Birababaje kbsa ngo ni abashomeri kdi ibyo bize bisaba ko babikorera mu cyaro abo bana bakwiye ingando nikomeye kuko ntaho baba bari kwerekeza igihugu abo baswa

gatanazi yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

Birababaje kbsa ngo ni abashomeri kdi ibyo bize bisaba ko babikorera mu cyaro abo bana bakwiye ingando nikomeye kuko ntaho baba bari kwerekeza igihugu abo baswa

gatanazi yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

IZO NI INGARUKA ZO GUTANGA BROUSE NABI,ZIBA ZAHAWE ABANA B’ABAKIRE GUSA BAMWE BAKUZE ARI ABATESI,BYUMVIKANA KO ATARI N’ABASHOMERI!NYAMARA HARIYA MU TURERE HARI URUBYIRUKO RUFITE UBWENGE RWABUZE AYO MAHIRWE.BYAGAKWIYE KUBERA ISOMO ABA BOHEREZA KWIGA

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

ntabwo biterwa n’ahop yavukiye hari uwo nzi wavukaga i Rusizi ahitwaga muri perefegitura Cyangugu aza kubona akazi mu mujyi Kamembe arangije KIST. We ntabwo yakanze ariko yakoze ibishoboka aguma ashaka akandi i Kigali (nta kizamini cy’akazi cyatangwaga mu bigo by’i Kigali cy’ibyo yigiye cyamucikaga atagikoze). Amaherezo yarakabonye i Rusizi arahasezera. Abenshi babiterwa n’ubusongarere cyane abakiri ingaragu ariko hakabaho n’abandi baba bafite abagore babo bafite akazi i Kigali.

gahinyuza yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Arikoabobanyeshuribaratesepe!!ngoakazibarakanze?bazakihere abakabuzebomucyaro.

HIGIRO yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Iri ni isomo ryagombye gutuma ubushishozi bubaho mu gutanga ama bourse. Mwibuke abana bo kwa ngofero bafite ubwenge ahubwo bakirirwa bakora imirimo irimo guhingira amagr, kuba aba aide ku mazu yubakwa etc, bahembwa ubusa kandi barize amashuri yisumbuye na kaminuza. Mwene abo mujye mubibuka bagende banoze ubumenyi mubahe kuyobora imirimo nk’iyo maze murebe ngo barabereka umurimo unoze

yangu yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Iyo ako kazi gahabwa abana bavuka mu turere tw,icyaro ndetse bakaba ari nabo bafashijwe kubyiga mu mahanga kari gukorwa neza cyane.Ahubwo ni byabindi haboneka bourse zo hanze nta n,ipiganwa ribayeho hakoherezwa abana b,abifite bo mu migi cyangwa se babana b,abayobozi.Bityo niba umwana ari uwo kwa minister akumva ko azava kwiga agakorera muri ya ministere yo abonamo se.Nimufate abana bo kwa ngofero iyo mu cyaro barahari kandi bafite ubwenge butanagaje bagende bige nibagaruka mubohereze mu mishinga y,iterambere ry,icyaro murebe ukuntu igihugu kihuta mu iterambere ryo mu byaro n,igihugu cyose.Murakoze

Munezero yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka