Iburasirazuba: Abikorera barasaba imbabazi ko batubahirije ibyo biyemeje

Abikorera bo mu Burasirazuba basabye imbabazi kuko batitabiriye gushora imari muri Epic Hotel yubakwa i Nyagatare, nk’uko bari barabyiyemeje.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, Habanabakize Fabrice, yabitangarije mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abavuga rikijyana bo muri iyi Ntara ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 28 Mata 2016.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Burasirazuba yasabye imbabazi mu izina ry'abikorera kuko batashoye imari muri EPIC Hotel kandi bari barabyiyemeje.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Burasirazuba yasabye imbabazi mu izina ry’abikorera kuko batashoye imari muri EPIC Hotel kandi bari barabyiyemeje.

Yagize ati “Abikorera bari biyemeje gushora imari muri iyo hoteri barangije amafaranga bayashora mu yindi mishinga ya bo bwite ntibubahiriza ibyo bari biyemeje.”

Umushinga w’iyo hoteri watekerejwe mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’Intara y’Uburasirazuba muri rusange ndetse no guteza imbere ubukerarugendo buyikorerwamo.

Guverineri wa yo, Uwamariya Odette yavuze ko iyo hoteri itangira kubakwa yari ifite ingengo y’imari hafi ya miliyari 14Frw, abikorera bari biyemeje kuyishoramo imari.

Perezida Kagame yanenze abikorera bo mu Burasirazuba avuga ko biyemeje inshingano barangije barazikwepa.
Perezida Kagame yanenze abikorera bo mu Burasirazuba avuga ko biyemeje inshingano barangije barazikwepa.

Gusa ngo si ko byagenze kuko aho igeze kugeza ubu uruhare runini rw’amafaranga amaze kuyitangwaho ari urwa leta nk’uko yabisobanuriye umukuru w’igihugu.

Ati “Tumaze gushoramo miriyari eshanu na miriyoni 200. Kuri ayo mafaranga 54% yavuye ku ngengo y’imari y’uturere tugize intara, 24% ni imigabane ya BRD, 19% ni imigabane ya RSSB naho abikorera bakaba bafite 3% kandi twarabonaga bakabaye bagiramo uruhare.”

Perezida Kagame yavuze ko buri Munyarwanda akwiye kurwana urugamba kugira ngo u Rwanda rutere imbere, anenga abikorera bo mu Burasirazuba biyemeje inshingano nyuma bakazikwepa.

Guverineri w'Uburasirazuba yavuze ko kugeza ubu abikorera bamaze gushora 3% yonyine muri Epic Hotel.
Guverineri w’Uburasirazuba yavuze ko kugeza ubu abikorera bamaze gushora 3% yonyine muri Epic Hotel.

Ati “Ubundi hoteri yatangiye ari iy’abikorera leta yemera kubatera inkunga kandi byarakozwe. Kubona abikorera barasubiye inyuma bagakwepa, ntabwo ari umuco mwiza.

Ntabwo iyo urugamba rugeze bakubwira bati tujye ku rugamba kandi uzi ko ari urugamba rwawe ugomba kurwana, ntabwo watangira kuvuga ngo ndaribwa munda, ndumva ibitotsi bije ntabwo bibaho.”

Abikorera ngo biyemeje kwisubiraho. Gusa ngo baracyahura n’imbogamizi z’ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda bikiri bike mu ntara y’Uburasirazuba.

Umukuru w’igihugu yavuze ko leta idahwema gushaka uko yakemura ikibazo cy’ibikorwa remezo, ariko anavuga ko bidakwiye kuba urwitwazo kuko hari indi mishinga idindira abikorera bakabaye bagiramo uruhare ntibabikore, kandi ibyo kuyishoramo bidafitanye isano n’izo mbogamizi bagaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka