Perezida Kagame yifuza iterambere rishingiye ku mugore n’umugabo

Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame arasaba abagabo bose guhaguruka bagashyigikira iterambere ry’umugore, kuko iterabere rihamye ritagerwaho umugore agihezwa.

Yabitangarije abatuye Akarere ka Ngoma mu ruzinduko yahakoreye rugamije kureba aho bageze mu rugendo rw’iterambere, kuri uyu wa kane tariki 28 Mata 2016.

Perezida Kagame yasabye abagabo gushyigikira iterambere ry'umugore.
Perezida Kagame yasabye abagabo gushyigikira iterambere ry’umugore.

Yagize ati “Ndashaka ko Umunyarwandakazi adasigara inyuma tukajyana twese umugabo n’umugore mu iterambere, rikaba iterambere ry’Umunyarwanda.

No mu rugamba rwo kurwanya ubukene tuvuga turashaka ko umugabo n’umugore bahagurukira hamwe bakaburwanya.”

Mu gushyigikira abagore mu iterambere, Perezida Kagame yavuze ko yasinye mu ba mbere, asaba abandi bagabo bose kubigira vuba, kuburyo iki cyumweru kirangira byibuze habonetse abagabo bagera ku bihumbi 500 basinyiye ko biyemeje gushyigikira iterambere ry’umugore.

Ibikorwa by’iterambere byafasha abatuye akarere ka Ngoma mu kurwanya ubukene harimo ubuhinzi, aho Perezida Kagame yasabye ko hashyirwa ingufu mu buhinzi bwa kijyambere hakoreshwa imbuto z’indobanure n’amafumbire kugirango bajye beza banasagurire amasoko.

Abaturage bari baje gukurikira ubutumwa Perezida Kagame yabageneye.
Abaturage bari baje gukurikira ubutumwa Perezida Kagame yabageneye.

Hashize amezi agera kuri atandatu mu Rwanda hatangiye kampanye yiswe HeforShe, igamije gukangurira abagabo gushyigikira iterambere ry’umugore.

Iyi gahunda ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igamije gukusanya ubuhamya bw’abagabo bemeza ko bashyigikiye uburinganire. Ukeneye gushyigikira iyi gahunda wakanda aha.

Kureba andi mafoto menshi y’uruzinduko yakoreye mu Karere ka Ngoma kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uruvuze umugore ruvuga umuhoro. ubu ni ubuhanuzi mbahaye muzabibona vuba bidatinze.

alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka