Barifuza ko Ntaganzwa yaza kuburanira aho yakoreye ibyaha

Abaturage bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barifuza ko Ladislas Ntaganzwa yazanwa kuburanira aho yakoreye ibyaha.

Ladislas Ntaganzwa yahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru.

Ladislas Ntaganzwa agezwa i kigali. Foto/Internet.
Ladislas Ntaganzwa agezwa i kigali. Foto/Internet.

Uyu Ntaganzwa aherutse kuzanwa kuburanira mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu akekwaho kuba yarakoreye muri Komini Nyakizu yayoboraga.

Abatuye muri aka gace bavuga ko bashimishijwe no kuba Ntaganzwa yaroherejwe kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda, gusa bakavuga ko byaba byiza azanywe mu Murenge wa Cyahinda akabonana imbona nkubone n’abo yahemukiye.

Kabirigi Callixte warokotse Jenoside akaba anatuye muri uyu Murenge wa Cyahinda, avuga ko Ntaganzwa aramutse azanywe kuburanishirizwa aho yayoboraga, byarushaho gushimisha abarokotse Jenoside.

Ati ”Nashimishijwe no kuba yarazanywe gufungirwa mu Rwanda, ariko byaba byiza kurushaho bamuzanye akareba n’abo yicishije aho bari, akareba abo yahemukiye, ndetse n’aho yasize ashenye uko hasigaye hameze, byarushaho kudushimisha.”

Mukamunana Monique na we utuye muri uyu Murenge wa Cyahinda, avuga ko Ntaganzwa azanywe kuburanishirizwa aho yayoborahaga byamubera n’umwanya wo gutekereza ku byo yakoze, kuko yaba ari imbere y’abo yashoye mu bwicanyi banabimushinja.

Ati ”Byaba byiza bamuzanye hano, kuko abakoze Jenoside na bo ubwabo bakeneye kumureba bakanamushinja, bakanamwereka ko ari we wabashoye. Ikindi yaza akareba ibyo yakoze asenya u Rwanda akanareba uko twiyubatse.”

Inshuro nyinshi mu bihe byo kwibuka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yagiye abazwa iki kibazo, gusa agasubiza abaturage ko inzego zibishinzwe zizasuzuma niba byashoboka ko Ntaganzwa yazanwa kuburanira aho yayoboraga, ariko agasaba abaturage ko bitanashobotse, bo bamusanga aho azaburanira bakamushinja.

Ati ”Murasaba ko aza, ariko inzego zibishinzwe ni zo zizabisuzuma. Nibidakunda ariko muzamusange i Kigali mumushinje kuko si kure.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye Kigali Today ku murongo wa Telefoni ko aba baturage batarageza icyifuzo cyabo mu Bushinjacyaha Bukuru.

Nkusi ariko avuga ko bishoboka ko Ntaganzwa yajyanwa kuburanishirizwa aho yayoboraga, kuko ngo hari n’ibindi byaha bijya biburanishirizwa aho byakorewe.

Ati ”Ntacyo byatwara, kuko n’ubundi turabikora. Hari ibyaha tuburanishiriza aho byabereye.”

Icyifuzo cyabo ntibarakitugezaho, ariko bakitugejejeho twagisuzuma, twasanga ari ngombwa kandi hari icyo byafasha, ntacyo byaba bitwaye ko ahaburanira.”

Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), ahitwa i Nyanzale mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba, aza koherezwa mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2016.

Yagejejwe i Kigali n’abakozi b’Urukiko Mpuzamahanga ruburanisha ibyaha byasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwarangije imirimo yarwo (International Residual Mechanism for Criminal Tribunal (IRMCT) na rwo ruri i Arusha muri Tanzaniya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri ni byiza ko Ladislas yafashwe,ariko byaba akarusho aje iwacu i cyahinda tukamwibutsa ibyo yadukoreye, akaza kuri paroisse ya cyahinda akitegereza kandi tukamushinja imbona nkubone. nukuri dukeneye kumenya inzira binyuramo ngo dusabe bamuzane i cyahinda

chantal yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka