Perezida Kagame arasaba abaturage kubumbatira umutekano

Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kubumbatira umutekano nk’inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye mu nzego zose.

Perezida Kagame yibukije ibi ubwo yaganiraga n’abaturage b’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Kane, tariki 28 Mata 2016, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Ntara y’Iburasirazuba.

Avuga ko aho igihugu cyavuye ahatari heza, kandi ko amajyambere ashingiye ku mutekano asabwa buri wese, buri rugo na buri muryango kandi bakawugiramo uruhare umwe ku wundi kuko iyo kuwusaba binaniranye, hakoreshwa ingufu.

Perezida Kagame arasaba asaba abaturage kubumbatira umutekano.
Perezida Kagame arasaba asaba abaturage kubumbatira umutekano.

Yagize ati “Umutekano ni ngombwa. Umuntu waturuka hanze akaza kuduhungabanyiriza umutekano cyangwa akabona aho amenera muri twe, ikosa rya mbere ni iryacu, tuba dukwiye kurikosora. Icya kabiri, uwonguwo tumuha umuti umugenewe.”

Perezida Kagame avuga ko hejuru ya miliyoni imwe y’abantu u Rwanda rwapfushije, nta wundi yifuza wakongera gupfa. Agira ati “Iyo dupfushije abantu miliyoni imwe, igikurikiraho no gupfusha umuntu umwe biba biremereye.”

Yasabye abaturage n’inzego za Leta guhindura ubuzima zibwerekeza ku mutekano nk’icy’ibanze mu bikenewe mu buzima busanzwe. Ati “Ndashaka ko kwiha umutekano biba ubuzima busanzwe, ukaba ubuzima bwacu, ndabibasabye.”

Perezida Kagame avuga ko raporo y’isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika aharangwa umutekano usesuye w’ibintu n’abantu, rukaza ku mwanya wa gatanu ku isi, bityo ngo igihugu ntigikeneye uwakoma ku Munyarwanda amubuza kwikorera imirimo ye mu mutekano.

Ibyo ngo bizashoboka umutu wese abishyigikiye, ariko ngo igihe abaturage bakemura ibyo bafitiye ubushobozi, Leta na yo izakemura ibyarenze ubushobozi bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabishyigikiye

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka