Ngoma: Umukuru w’igihugu yazinduwe n’urugamba rwo kurwanya ubukene

Mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y’iIburasirazuba mu Karere ka Ngoma, Perezida Paul Kagame yatangaje ko agenzwa n’urugamba rwo kurwanya ubukene.

Perezida Kagame yavuze ko ubukene atari ikintu cyiza cyo kubana nacyo, kandi ko iyo hari uburyo bwo kurwanya ubukene abantu baba bakwiriye gushyiramo imbaraga nyinshi ku mpande z’abaturage n’inzego za Leta zishinzwe kunganira abaturage.

Perezida Kagame yakiranywe ibyishimo n'abaturage b'Akarere ka Ngoma.
Perezida Kagame yakiranywe ibyishimo n’abaturage b’Akarere ka Ngoma.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bigerwaho no gukora kuko ubukene bwiganza mu bantu badakora, kuko iyo abantu bakora kandi bagakora ibyiza ubukene burashira. Kandi uburyo bwiza bwo kuburwanya akaba ari ugehera ku bikwegereye.

Yagize ati “Hano bavuze ukuntu haba ubuhinzi n’ubworozi, ibyo turabifite reka ari nabyo duheraho n’ubwo ari byo bitunze benshi na byo biracyakorwa ku rwego rudashimishije kuko umusaruro uracyari hasi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko akarere gakungahaye ku mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ko bifuza gufashwa kuhira hakoreshejwe amazi y’Akagera n’Ibiyaga bakifuza ko bafashwa kuko iyo gahunda ikeneye nibura amafaranga miliyari 40frw.

Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko nta gutegereza imvura kandi bizwi ko bigoye kugwa kwayo ahubwo ko hakoreshwa gukoresha n’amazi y’ibiyaga na Leta ikabongerera imbaraga.

Ibibazo byo mu bihinzi kandi ngo byanakemuka ku borozi igihe boroye barinda amatungo indwara, amatungo akaba ubukungu bw’abaturage.

Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa Cyenda mu turere dukennye cyane mu Gihugu n’abaturage basaga 45% bakennye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka