Imyuga n’ubukorikori bigishwa bibaha icyizere cy’iterambere

Abagore bakorana na Women’s Opportunity Center (WOC) cy’i Kayonza ngo batangiye kwizera iterambere nyuma yo kubona ko ibyo bakora bigurwa.

WOC ni ikigo cyashyiriweho gufasha abagore bo mu cyaro kwiteza imbere ariko babanje kwigishwa imyuga n’ubukorikori. Ku gicamunsi bateranira muri icyo kigo bagakora ubukorikori bw’imitako n’imirimbo.

Aba barakora imitako yitwa 'imigongo' itakwa mu mazu
Aba barakora imitako yitwa ’imigongo’ itakwa mu mazu

Mu byo bakora harimo amaherena, inigi n’impeta bakora mu masaro, hari ababoha ibiseke, ababoha imyenda mu budodo n’abayidoda ku mashini, abandi bagakora imitako inyuranye itakwa mu mazu.

Icyo kigo kigiye kumara imyaka itatu gitangiye gukora, abakorana aa cyo ku ikubitiro bavuga ko batakekaga ko byabagirira akamaro. Gusa ngo ubu batangiye kugira icyizere nyuma yo kubona ko bibona abaguzi nk’uko Mukeshimana Angelique ukora imitako mu masaro abivuga.

Agira ati “Ku munsi nshobora gukora amaherena agurishwa 2000Frw n’impeta igurishwa 2000Frw. Hari ibyo dukora abazungu bakabigura, ibindi hari abantu dukorana baza kubitwara bakajya kubigurisha mu mahanga. Maze kubona ko ari byiza byanatunga umuntu.”

Ibi ni bimwe mu bikorwa by'ubukorikori abagore bakorana na WOC bakoze bitegereje abaguzi.
Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ubukorikori abagore bakorana na WOC bakoze bitegereje abaguzi.

Mukakanani Marie Gorette we ari mu itsinda rikora imitako yitwa “Imigongo” bataka mu mazu. Yemeza ko ubukorikori bakora bushobora guteza umuntu imbere, kuko nk’umugongo umwe ugura 6000Frw ashobora kwiyongera bitewe n’uko ungana kandi mu minsi itanu ashobora gukora imigongo 20.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga ko WOC ari amahirwe yegerejwe akarere hagamijwe kuzamura iterambere ry’umugore wo mu cyaro. Ubuyobozi ngo buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibikorwa by’abo bagore bibonerwe isoko ryagutse.

Ati “Dufite abantu bakorana babashakira amasoko y’ibikoresho bya bo mu Rwanda no hanze, ariko tuzakomeza kubimenyekanisha mu buryo bwose tunabinyuze mu itangazamakuru kugira ngo bibone isoko.”

Aba bo ni abo mu itsinda ryigishijwe kuboha ibiseke.
Aba bo ni abo mu itsinda ryigishijwe kuboha ibiseke.

Ikigo cya Women’s Opportunity Center cyatangiye gukora muri Kamena 2013. Cyubatswe n’umuryango Women for Women International utegamiye kuri leta, mu rwego rwo, kugira ngo cyunganire gahunda z’iterambere uwo muryango wari waratangiye kugeza ku bagenerwabikorwa ba wo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka