Kwirabura no kwera byafashaga Abanyarwanda bapfushije kudaheranwa n’agahinda

Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bagiraga imigenzo ikomeye yo “kwirabura no kwera” yabafashaga kwakira urupfu rw’uwabo, ikanabafasha kudaheranwa n’agahinda.

Prof. Rutembesa Eugene, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, akaba n’inararibonye mu buzima bushingiye ku muco avuga ko Abanyarwanda bakoraga iyo migenzo bashingiye ku cyubahiro gikomeye bubahaga ikiremwamuntu kuva kikivuka kugeza gisanze abakurambere (gipfuye).

Prof. Rutembesa Eugene, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.
Prof. Rutembesa Eugene, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Iyi migenzo kandi ntiyarebaga gusa umuryango wapfushije, ahubwo yarebaga n’inshuti n’abavandimwe aho bose babaga bafite inshingano zo gutabara umuryango wagize ibyago, bakawufata mu mugongo, bakawufasha no guherekeza neza nyakwigendera.

Uwapfuye bavugaga ko asanze abakurambere ariko isano ye n’abasigaye ntirangirire aho. Uwo kandi yafatwaga nk’intumwa igiye kuvuganira abasigaye ku mana, ari na yo mpamvu abo asize babaga bafite inshingano zo kumuterekera cyangwa se kumwibuka.

Prof. Rutembesa avuga ko imihango ya Kinyarwanda yakorwaga mu gihe umuryango runaka wabaga wapfushije, bigafasha uwo muryango kudaheranwa n’agahinda ku bw’urwo rupfu, ahubwo bakarwakira, bagakomeza ubuzima.

Prof. Rutembesa agira ati “Iyo umuntu yamaraga gupfa, umuryango woherezaga abantu kuvuga iyo nkuru mbi yabaye mu muryango batabaza (kubika), mu muryango hagatangira ibyo bita mu Kinyarwanda ‘kwirabura’.”

Prof Rutembesa avuga ko kwirabura kwakorwaga abantu bigomwa ibikorwa byose biganisha mu kwishimisha cyangwa kwinezeza kuko babaga bari mu gahinda k’umuntu wabavuyemo batarashyingura.

Muri abo, ngo habaga harimo na bamwe bataremera ko uwo muntu yapfuye kubera urukundo bamukundaga ndetse n’akamaro yari afitiye abo asize, bakaboneraho gufatanya n’inshuti n’abavandimwe gutegura imihango yo kumushyingura.

Nyuma yo Kwirabura, hakurikiragaho Kwera

Prof. Rutembesa avuga ko nyuma yo kwirabura, Abanyarwanda babaga babonye umwanya wo kubabara no gushyingura uwo babuze mu muryango, bakakira ibyababayeho, bikagera aho bumva ko batagomba guheranwa n’agahinda, ahubwo bakwiye gusubira mu buzima busanzwe. Aho ni ho batangiraga umuhango wo Kwera.

Agira ati “Mu Kwera, Abanyarwanda babaga bamaze kwemera urupfu, bakiyemeza kugaruka mu buzima.”

Umwe muri iyo mihango ni umuhango wo Gukaraba

Asobanura umuhango wo gukaraba, Prof Rutembesa agira ati ”Nyuma yo gushyingura Nyakwigendera, abantu bakora umuhango wo gukaraba, usobanura ko abavuye gushyingura, biyejeje bakarabye urupfu, bitandukanije na rwo, nyuma bagasubira mu rugo bagatangira icyunamo.”

Akomeza avuga ko mu cyunamo, abantu batahitaga batererana uwagize ibyago, ahubwo banitwazaga ibiyagano bigizwe n’ubufasha bageneye uwo muryango wapfushije kuko wabaga wabuze amaboko yawukoreraga awuhahira.

Ubwo kandi bagumanaga mu rugo n’abagize ibyago, bakaba hafi uwo muryango, bakawuganiriza ndetse bakanaganira kuri Nyakwigendera, bikabafasha kudaherenwa n’agahinda.

Undi muhango wakorwaga ni umuhango wo gucana igishyito

Prof Rutembesa ati ”Umuriro uretse no mu muco wa Kinyarwanda, no mu mico y’ahandi, uvuga ubuzima n’urukundo.”

Anongeraho kandi ko mu muco wa Kinyarwanda, kiriya gishyitso cyatswa mu gihe cy’icyunamo, kigaragariza abantu uburyo ubuzima bwabo bugenda, aho babugereranya n’uriya muriro, bukagenda bugabanuka, bukarinda aho buzima bugahinduka ivu, abantu bakitandukanya na ryo bakagira aho barishyira hatandukanye n’aho abantu baba.

Prof Rutembesa atangaza ko uyu muhango wereka abantu ko ubuzima bw’abantu bugera aho bukazima nka wa muriro, uwapfuye agatandukana n’abakiri bazima, kandi ukaba umuhango ufasha abasigaye kubasha kugira ingufu zo kurekura uwagiye, cyane cyane mu bitekerezo kugira ngo agende.

Nyuma y’uyu muhango wo gucana igishyito, umuriro ukaka ukagera aho igishyito gihinduka ivu bakarijugunya, Prof Rutembesa atangaza ko hari ikindi cyiciro kibaho cyo gucana undi muriro, ugaragaza ubuzima nyuma y’urupfu, ukaba umuriro wo gusubiza abantu mu buzima busanzwe, nyuma y’agahinda n’umubabaro batewe n’urupfu bavuyemo.

Prof. Rutembesa atanga inama yo gukomera ku muco Nyarwanda

Prof. Rutembesa ati ”Mu muco dusangamo byinshi bidufasha kwakira ibitubaho byaba byiza cyangwa ibibi, kandi mu muco dusangamo byinshi biduha umurongo w’imigirire n’imigenzereze, ndetse n’umurongo w’imibereho ya Kinyarwanda idufasha kuba abantu bifuzwa, abantu beza, abantu b’intangarugero mu ruhando rw’amahanga.”

Anongeraho ko mu muco, abantu basubiza amaso inyuma bakareba aho basitaye bakikosora, bakanareba aho bitwaye neza bagakomereza ho, kuburyo ntacyo umuntu yabura mu muco cyane cyane cyafasha umuryango nyarwanda gusigasira ubumwe bushingiye ku Bunyarwanda no guharanira urukundo n’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Murakoze cyane hano I muhanga dukunda amakuru meza ya kigali to day gusa mudukorere ubuvugizi tubone umuriro hano I rugendabali mukagali ka kanyana

Hakorimana Augustin yanditse ku itariki ya: 23-02-2024  →  Musubize

Tubashimiye ibisobanuro byimbitse muduhaye.
Mwadufasha gusobanukirwa umugani ugira uti"akana k’umworo kirabura katarera"
Ese byaba bifite aho bihuriye n’aya mateka n’umuco by’Abanyarwanda?
Tubashimiye uko mudufashije

Victoire Nsanzintwali yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Tubashimiye ibisobanuro byimbitse muduhaye.
Mwadufasha gusobanukirwa umugani ugira uti"akana k’umworo kirabura katarera"
Ese byaba bifite aho bihuriye n’aya mateka n’umuco by’Abanyarwanda?
Tubashimiye uko mudufashije

Victoire Nsanzintwali yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Murakoze kutwibutsa umuco wacu ariko ntimwatubwiye kucyo twita gukura ikiriyo wamuhango uba nyuma yiminsi runaka dushyinguye

Mustafa yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza kutwibutsa umuco wacu gusa ntago nge menye igihe uyu muco watangiriyeho n’umwami watangiranye nawo. Ese ibikoresho bakoresha nibihe bakora uyu muhango.murakoze

Munezero pacifique yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Burya ngo’agahugu katagira umuco karacika’ kandi umwera ugaturuka ibukuru ugakwira hose ! Ni mucyo dusigasire umuco tutazazima u Rwanda ntirwande i mahanga 🙏Murakoze 🇷🇼

KARENGA Olivier yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Rwose iyi mihango mudusobanuriye ni myiza pe!Mukomeze ubushakashatsi murebe niba nta yindi yibagiranye kuko birakenewe mu muco wacu.

philippe yanditse ku itariki ya: 1-11-2021  →  Musubize

Mudusobanurire uwo muhango wo gukaraba wakorwaga ute? Mubihuze n’iby’ubu

Claudius yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

ESE ko muri iki gihe bidashoboka gukora iyo mihango nimigenzo hari icyo byatwara abasigaye?

Omar nemeye yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Komeza imihigo mu muco rutindukanamurego weee

Jiji yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Yewe abanyarwanda ntibakirabura ngo bere niyo mpamvu usanga bahungaabanywa nurupfu cyane

Uwase yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Yewe abanyarwanda ntibakirabura ngo bere niyo mpamvu usanga bahungaabanywa nurupfu cyane

Uwase yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka