Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Abagabo batatu harimo n’umukuru w’umudugudu biyemerera gufasha FDLR mu bitero yagabye i Bugeshi muri Rubavu beretswe abaturage.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano n’abaturage kuri uyu wa 26 Mata 2016 basaba abaturage kwirinda gukorana na FDLR iri mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe abagize uruhare mu gufasha inyeshyamba za FDLR mu gitero zagabye i Bugeshi tariki 16 Mata 2015.

Uyu musore w'imyaka 19 yari yoherejwe na FDLR gushaka amakuru n'inzira yo gucamo bateye u Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 19 yari yoherejwe na FDLR gushaka amakuru n’inzira yo gucamo bateye u Rwanda.

Umusore w’imyaka 19 wafashije FDLR kwinjira mu Rwanda ndetse no kugaragaza ahari abayobozi bagomba kugabwaho ibitero, yagaragarijwe abaturage avuga ko yari amaze iminsi icumi yihishe yarabuze aho anyura ngo asubire muri Congo.

Uyu musore wari umaze igihe gito muri FDLR agahabwa akazi ko kuza mu Rwanda gushaka amakuru n’inzira FDLR igomba kunyuramo itera mu Rwanda, avuga ko bitamushobokeye gusubiranayo n’abateye bakamwizeza kugaruka kumutwara.

Agira ati “Banyohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko sinabona uko nsubiranayo na bo, banyizeza kuzaza kunshyikira ariko aho twagomba kunyura tuhageze tuhasanga abasirikare benshi kandi n’imipaka ya panya yafunzwe tubura aho duca ndafatwa.”

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Bugeshi bagawe kuba baragiye babona abarwanyi ba FDLR binjira mu Rwanda ntibatange amakuru.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu, agira ati “Batugezeho bavuye muri Congo mu masaha y’ijoro batugurira igikoma kwa mudugudu cy’ibihumbi bibiri, aho kwihutira gutanga amakuru ko hari abaturage bavuye muri Congo turangarira kwinywera igikoma. Turicuza amakosa twakoze.”

Bamwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, ahamagarira abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye umuntu batazi, naho urubyiruko rwibasiwe mu kwinjizwa muri FDLR arusaba kudashukishwa gushakirwayo imirimo.

Abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 20 binjiye mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2016 barasa ku Biro bya Polisi na Sacco mu Murenge wa Bugeshi.

Abaturage bavuga ko ari uburangare bwatumye FDLR ibinjirana kuko ubundi bari basanzwe bahagarika inyeshyamba zayo zishaka kwinjira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ntibakabeshye Natwe tuzi ubwenjye urwanda rwacu

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ngo bararangaye harya , kubera ikigage banywaga ariko ye bajye bashuka abatabazi.

Umuntu ugambanira igihugu ajye ahanwa adasabwe ibindi bisobanuro ninde bashaka gutera imbabazi.

Inkovu za jenoside ntizirasibangana ngo babareke bakomeze kweli.

NGENDAHAYO Francois yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Njye mbabazwa nimbabazi babaha za buri munsi kandi bapangira kwica abanyarwanda
Ndasaba Leta kugabanya imbabazi ku barenga ku nyigisho Abanyarwanda bahawe na FPR-INKOTANYI bakaba bacyifuza kwica.

Bazabona Leta y’imbabazi nkiyi hehe koko.

NGENDAHAYO Francois yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Alias uri umunyarwanda mubi wigaye,ubuse reta yasaba aba baturage ngo bibeshere koko?uri mubi

eric yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Ariko sha wowe wiyise Alias ngo bababwiye ibyo baribuvuge nawe urumwe nabo kandi nibafungwa ntuzabagemurira. Nawe uzabigane. Uri mubi ntukunda abanyarwanda.

abo yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

aba Bantu bakurikiranwe kdi bahanwe byintangarugero!!

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Fdlr Irashaka Kuzura Nakaboze Inkotanyi Turi Pres

Gx yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Abo 20 Sebo Baromotse?Niba Aringombwa Mutubwire, Sinumva Kuntu Yafashwe Wenyine Kandi Muvuzeko Barashe!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

.abo nabaturage binzirakalengane ,bategetse ibyo bagomba kuvuga kugirango bikure mwisoni nikimwalo

alias yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

uburangare ni ikosa, icyo batazi ni iki? Bamaze kwibagirwa 97-98 igihe cy’abacengezi. Babihanirwe. Ibi rwose nti byumvikana. Ubonye iyo bavuga ko bamaze kubaha ibyo bikoma barangiza bakabagota bakababuza gutabaza; Hari icyo bihishe tu. ATTENTION.

G yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka