Abarokotse Jenoside barashima ubuvuzi bagenewe n’Ingabo zaborokoye

Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Muhanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barishimira ubuvuzi bagenerwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Kuva tariki 24 kugeza ku ya 29 Mata 2016 muri aka karere, abakecuru n’abasaza bafite uburwayi bukomeye bari kuvurwa n’Ingabo z’u Rwanda, zanabarokoye igihe cya Jenoside mu 1994. Abagera ku bihumbi bitatu muri bo bazavurwa indwara zitandukanye.

Abacitse ku icumu bakeneye ubuvuzi bavuga ko bakirwa neza ku buryo bizeye gukira indwara zari zarananiye abandi bavuzi.
Abacitse ku icumu bakeneye ubuvuzi bavuga ko bakirwa neza ku buryo bizeye gukira indwara zari zarananiye abandi bavuzi.

Murebwayire Perusi wo mu Murenge wa Mushishiro avuga ko afite uburwayi bw’amaguru, kandi ko kuva Jenoside yarangira yakomeje kubwivuza ariko bikaba iby’ubusa, dore ko n’iyo yandikirwaga imiti yasabwaga kujya kuyigurira.

Agira ati "Turashima ko batwakira neza kandi turi abakecuru b’injiji, bakatwereka aho tujya bakatuvura, ubundi twasabwaga kujya kwigurira imiti none rwose ndizera ko ngiye gukira kuko ni na bwo bwa mbere naciye mu cyuma."

Mukangarambe Tereza avuga ko yabayeho mu buzima bwo kwiheba kubera ibikomere yasigiwe na Jenoside akanarwara mu mbavu.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kanombe Brig. Gen Ndahiro avuga ko ubuvuzi butarangiriye muri iki cyumweru gusa.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe Brig. Gen Ndahiro avuga ko ubuvuzi butarangiriye muri iki cyumweru gusa.

Ati "Njyewe nyuma ya Jenoside nasigaye njyenyine nigumira mu bwihebe, najyaga kwivuza bakantera inshinge zigabanya uburibwe, ariko ubu ndizera noneho ko ngiye gukira burundu."

Akarere ka Muhanga ni aka 27 kagezweho n’ibikorwa by’ubuvuzi ku bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda, nk’uko Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, Brig.Gen Dr. Ndahiro Emmnuel yabitangaje.

Avuga ko nubwo igihe cyo kuvura uburwayi bwose abarokotse bafite ari gito, ariko igikorwa kizakomeza ku buryo nta mpungenge bagombye kugira.

Ku masite y'ibitaro bya Kabgayi n'Ishuri rya Kiyumba nibo biteganyijwe ko abagera ku bihumbi bitatu bazavurirwa.
Ku masite y’ibitaro bya Kabgayi n’Ishuri rya Kiyumba nibo biteganyijwe ko abagera ku bihumbi bitatu bazavurirwa.

Ati "Dufite amasite abiri turimo gukoreraho. Nubwo bitagenda neza nk’uko mubyifuza, turabashimira ko muba mwaje kandi ko tuzakomeza kubaba hafi."

Umunyamabanga wa wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Arvela Mukabaramba, ashimira ubufatanye Minisiteri y’Ingabo ikomeje gutera iy’Ubutegetsi bw’Igihugu ugereranyije n’akandi kazi kayitegereje.

Abagera ku bihumbi 40 ni bo imaze kuvura, agasaba n’abacikanwe bakeneye ubu buvuzi kubwitabira kuko bubakemurira ibibazo birenze ubushobozi bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka