Abanyarwanda barakangurirwa kwagurira ibikorwa byabo muri Sudani y’Amajyepfo

Minisiteri ya Afrika y’Iburasirazuba (MINEAC) irakangurira abikorera bo mu Rwanda kwagurira ibikorwa byabo muri Sudani y’Amajyepfo kuko hari isoko rigari.

Byavugiwe mu kiganiro cyahuje itsinda ry’Abanyasudani y’Amajyepfo riri mu Rwanda, ubuyobozi bwa MINEAC n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2016.

Minisitiri Valentine Ruwabiza na Aggrey Tisa Sabuni bakangurira Abanyarwanda kwagurira ibikorwa byabo muri Sudani y'Amajyepfo.
Minisitiri Valentine Ruwabiza na Aggrey Tisa Sabuni bakangurira Abanyarwanda kwagurira ibikorwa byabo muri Sudani y’Amajyepfo.

Iri tsinda rigizwe n’abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta ndetse no mu z’abikorera, ryatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, aho rije kureba ibyo rwagezeho kuva rwakwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Minisitiri wa MINEAC, Valentine Rugwabiza, avuga ko icyazanye aba Banyasudani y’Amajyepfo ari kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma yo kwinjira muri EAC, akavuga n’impamvu ari rwo bahisemo.

Yagize ati “Bari mu rugendo shuri, barashaka kumenya uko twabigenje tukimara kwemererwa kwinjira muri EAC kugira ngo tujyane n’abandi.

Abashyitsi ngo hari byinshi bifuza kwigira ku Rwanda.
Abashyitsi ngo hari byinshi bifuza kwigira ku Rwanda.

Bahisemo u Rwanda kuko rwabafashije cyane mu gihe cyo gusaba kwemerwa, ikindi ni uko babona rugenda rutera imbere byihuse nyuma y’igihe gito rwijiye muri uyu muryango.”

Minisitiri Rugwabiza kandi ashishikariza abikorera bo mu Rwanda kuganira n’aba bashyitsi ku bijyanye no kwagura isoko.

Ati “Turasaba abikorera bo mu Rwanda kuganira na bo ngo bababwire icyo bakeneye kuri Leta ya Sudani y’Amajyepfo kugira ngo boroherezwe gukorerayo cyane ko hari bake babitangiye, dushaka rero ko hajyayo n’abandi benshi.”

Ukuriye iri tsinda ry’Abanyasudani y’Amajyepfo, Aggrey Tisa Sabuni, avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’igihugu cyabo bukiri hasi.

Ati “Kuva twabona ubwigenge, ubucuruzi bwacu bwibanze kuri peterori twohereza hanze kandi u Rwanda rukaba rutayigura kuko iba idatunganyije.

Gusa hari byinshi biza mu gihugu cyacu biturutse mu Rwanda ariko ntibihagije ari yo mpamvu twaje ngo tubiganireho bityo twongere ubuhahirane.”

Muri gahunda y’aba bashyitsi harimo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibigo binyuranye ndetse banaganire n’abayobozi batandukanye.

Sudani y’Amajyepfo ifite abaturage bagera kuri miliyoni 11, yaremerewe kwinjira muri EAC nk’igihugu cya gatandatu ku italiki 15 Mata 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka