Rusizi: Imirenge Sacco ishobora gukinga imiryango

Imirenge ya Sacco yo mu Karere ka Rusizi ishobora gufunga imiryango bitewe no kutagenzura no kudafata ibyemezo kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere bashinjwa kwikuraho inshingano zo kugenzura za Sacco zihakorera bavuga ko bitabareba, nk’uko umuyobozi w’akarere Harerimana Frederic mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yateranye tariki 15 Mata 2016.

Abayobozi b'imirenge bavuga ko BNR na RCA bavuga ko bivanga mu ibibazo by'ibigo by'imari kandi bitabareba.
Abayobozi b’imirenge bavuga ko BNR na RCA bavuga ko bivanga mu ibibazo by’ibigo by’imari kandi bitabareba.

Yagize ati “Ibi ni byo bibazo turiguhura nabyo by’abanyamabanganshingwabikorwa bagwa mu ibibazo amakosa akabera mu mirenge bayobora ntibayakemure ngo ntabareba, turabyinjiramo bikemuke aho kugira ngo tujye tubazwa ibitakozwe neza tubazwe ibyakozwe neza.”

Bimwe mu bibazo ibyo bigo by’imari bifite ngo ni imyenda iri hejuru abayobozi babyo bagiye batanga bakananirwa kuyigaruza. Muri za Sacco 19 z’ikorera muri aka karere, icyenda ni zo zigerageza gukora neza mu gihe izigera kuri eshanu zo ngo zishobora no gukinga imiryango.

Umunyamabanga nshingwabikowa w’Umurenge wa Giheke, Nsabimana Theogene, avuga ko bagiye babona ibibazo biri muri za Sacco, ariko bajya kugira icyo babivugaho banki nkuru y’igihugu BNR n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) bakavuga ko bivanga.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko abayobozi aribo bazabazwa igihombo cy'ibigo by'imari biri mu mirenge bayobora.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko abayobozi aribo bazabazwa igihombo cy’ibigo by’imari biri mu mirenge bayobora.

Ati “Ku kijyanye n’imirenge Sacco, uretse ko habaho gufata ibyemezo byacu naho ubundi byakomeza kuba ibibazo, twari dukwiye kujya dukora inama ihuza inzego za Sacco n’ubuyobozi bw’umurenge.”

Harerimana yabasabye abayobozi kutita ku mabwiriza ya BNR na RCA mu gihe babona ibintu biri gupfa, kuko ari bo bazabazwa impamvu ibyo bigo byahombye dore ko aribo bayobora imirenge birimo.

Abacunga mutungo b’imirenge sacco kimwe n’abayobozi b’imirenge basabwe kutihanganira amakosa ari muri ibyo bigo byimari, kuko imicungire yabyo nikomeza kuba mibi bigafugwa aribo bazabibazwa.

Inzego z’umutekano nazo zasabye abayobozi kwivanga mu ibitagenda neza muri za Sacco, kuko imicungire mibi izirimo ari yo ituma abaturage binubira imikorere yazo, bamwe bagatangira kuzivamo bakeka ko umutungo wabo uzaburirwa irengero kubera imicungire indahwitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mayor,
muri job description yawe harimo iki? yisome neza kandi ujye ugerageza kubaha President wa Republique washyizeho izo nzego none wowe uzibonana ubushobozi bucye(gusa BNR na RCA baragerageza pee, mbivuze nk’umuntu ufite ubumenyi ku bukungu )

inama nakugira ni ukumenya inzira ibintu binyuramo (mu nama ugirana na shobuja wari kumubwira yuko hari ibitagenda kandi ubona wakemura izo nshingano za inspection akaziguha)cg BNR na RCA ukabasanga mukabiganiraho.

Plz, inzego ziruzuzanye ntabwo zishongora gutyo cg urasha kuyagiraho ububasha ngo uyakanje nkuko wagize ayaba scouts.

Paul Rurazi yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Meya please!!!! Ikigo k’imari kigomba kubahiriza imirongo ngenderwaho cyahawe na BNR na RCA kuko nizo nzego zemewe kubikora kandi zibyemerewe. Urumva rero ko nushuka gitifu akajya gutanga amabwiriza muri sacco hari n’andi yashyizweho n’izo nzego zibifitiye ububasha uzaba uteza akaduruvayo ariwowe ahubwo.Kuba hari Sacco zitubahiriza uwo murongo washyizweho zikagira ibibazo icyo ni ikindi kandi nkeka izo nzego zibishinzwe zifite uburyo zibikurikirana. Ubonye ahubwo yenda iyo usaba ba gitifu kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo ahari ibibazo bishakirwe umuti amazi atararenga inkombe naho kubategeka kwivanga urabayobya ahubwo. Cyokora yenda ni uko aribwo ugitorwa harimo n’amavamuhira, ariko rero mbere yo gutegeka jya ubanza ushishoze.

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Nawe wavuze ko uri manager wa Kamembe niba atari ubuswa cg gukunda guhakirizwa ukibagirwa ubunyamwuga ufite ikibazo!Kuba Uriya wiyise Baby ashobora kuba aharabika uriya muyobozi bigiye gutuma imiterere ya konti he uyishyira muri Seminari (Ku karubanda) ngo "Ushazaka azaze umwereke ko nta kibazo afite?". Bivuga ngo nanjye nje wanyereka konti ye ?

maso yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ndi manager wa SACCO ya Kamembe, ibi bintu abantu bavuga ni ugusebanya rwose kuko njye uyu RUKAZAMBUGA, twarakoranye ni umuntu w’inyangmugayo kandi w’umukozi cyane. Kuvuga rero ngo afite inguzanyo atishyura ni ukubeshya uwabishka yagera kuri SACCO akareba uko situation imeze rwose. Uyu gitifu ahantu hose yayoboye SACCO zaho zimeze neza urugero navuga Nyakarenzo, Nyakabuye, Bugarana na Kamembe

HABIMANA Jean Paul yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Aha rwose murabeshya kuko nka RUKAZAMBUGA Muvuze ntiyagira inguzanyo muri SACCO ya Kamembe ngo ananirwe kuyishyura kuko muzi namwe ko SACCO itanga udufaranga duke tutarenze 1 000 000 Frw, ubwo se koko yaba yayabuze ngo ayishyure. Ese ubundi yajya gusaba inguzanyo muri sacco ari uko yabuze ahandi ayasaba! Ubu se agiye muri BK bamwima nka 50 000 000 Frw nkanse ubwo busa bwo muri sacco? Uyu mugabo njye ngamuzi ni inyangamugayo kandi ni umukire ku buryo atateranywa n’ubwo busa bwo muri sacco. Ubu se ko ariwe watangije VUP igihe yayoboraga umurenge wa Nyakarenzo ko abandi bagiye agasigara, ntimukajye musebanya rwose

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Inama abagitifu bagiriwe ni nziza gusa byaba byiza Gitifu RCA na BNR batahirije umugozi aho kugirango ikibazo kizakemuke aruko Gitifu yivanze mushingano za RCA na BNR cg se ni RCA na BNR bigaragaye ko ntacyo zikora kugirango SACCO zikore neza byaba byiza inshingano zose zeguruwe Gitifu w’ umurenge. naho ubundi inzego zazagongana.

kk yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ubuyobozi butorerwa kuyobora za SACCO nta ngufu bufite aho usanga hari SACCO muri CA nta muntu wize urimo nomuri CS ugasanga aruko. Niho ba S/E. n’abandi bize binjirira bakabakangisha amashuri bakabakoresha amakosa

alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Hahaha!Ngo bazivanga ?Ibyo ni byiza cyane, ariko bazivange bafasha SACCO gukemura ibibazo batabitera dore bamwe muri bo babaye ba Rudahuzi .Naho kuvuga ngo BNR na RCA ngo babashinja kwivanga nibyo koko kandi ntibabeshya.None se nawe mbwira kuvuga ngo SACCO ijye itanga Ku karere cg ku murenge imyirindoro y’abahawe inguzanyo! Iyo umuntu atize amategeko ntatera na bon sens?Nemera ko Ikigo cy’imari cyose iyo cyagize ibibazo cyitabaza ubuyobozi kandi si impuhwe kuko biri mu nshingano zabwo;ariko na none ntago umugore n’umugabo bagirana ikibazo ngo n’ujya kubunga ubasabe kubanza kukubwira uko baryama mu buriri;Nyamara iyo ari yo ntandaro y’ikibazo biba ngombwa ko babikubwira! Rwose bayobozi niba mutari abanyamwuga mwikwibeshya ko n’abakozi ba SACCO ari ko bameze.Tuzi neza impamvu ya SACCO ,uko zagiyeho n’icyo Leta izitezeho ,ariko na none tumenye ko ari ibigo by’imari bifite n’imirere ishingiye ku mategeko.

maso yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ntekerezako iyo BNR na RCA batabaho ziba zarafunze ubanze Mayor ibyo avuga atabizi ahubwo abo ba Executif azishoramo sibo bazimaze bazambura(baba ab’utugari n’imirenge), ubuse veterinaire w’akarere arihe? we na Executif wahoze Bweyeye ntibafungishije Manager. Amafaranga ya VUP aba muri SACCO nibande bayamaze? Barebe inguzanyo RUKAZAMBUGA afite muri SACCO ya Kamembe???? ahubwo inzego z’umutekano zibe maso nasigayemo batayiraramo.

alias baby yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka