Bamwe mu banyeshuri baraye mu nzira

Bamwe mu banyeshuri barangije ibiruhuko, bavuze ko baraye mu nzira kubera kubura imodoka zibageza ku bigo bigaho.

Gare ya Nyabugogo yari yuzuye abanyeshuri baturutse hirya no hino mu ntara n’Umujyi wa Kigali, kugeza ku mugoroba saa kumi n’ebyiri kuri iki cyumweru tariki 17 Mata 2016.

Kubona imodoka byari ingume muri Gare ya Nyabugogo.
Kubona imodoka byari ingume muri Gare ya Nyabugogo.

Mu gihe imodoka zitwara abagenzi zari zitarashobora gutwara abanyeshuri bose bagenewe kujya mu bice by’Amajyaruguru, nk’uko agahunda ya Ministeri y’Uburezi ifatanije n’izindi nzego zibishinzwe.

Abanyeshuri bajya mu Majyepfo na bo bari bakigenda nyamara iminsi yo kugenda kwabo ngo yararenze.

Uwitwa Miriam, uturuka mu Karere ka Gatsibo akaba yiga i Muhanga mu mwaka wa kane, yagize ati ”Ni inshuro ya kabiri ngiye kwiga ncumbika ku ishuri, ariko uyu munsi ntibisanzwe sinari bwarare mu nzira; ubu ngiye kurara kwa mama wacu hano i Kigali.”

Miriam we avuga ko afite aho ajya kurara i Kigali, nyamara undi mwana w’umukobwa wari uhagaze hafi ye uturuka mu Bugesera akaba ajya kwiga i Nyanza, yavugaga ko nta muntu n’umwe baziranye i Kigali kandi gusubira inyuma iwabo na ho ngo ntibishoboka kuko abajyayo babaye benshi.

N’ikiniga kinshi yagize ati “Uku kurara mu nzira ni ko kutuviramo ingaruka zo guterwa inda tutateganyaga cyangwa kwamburwa no kwibwa.”

Bamwe basinziriraga muri gare.
Bamwe basinziriraga muri gare.

Imbere y’ahakorera imodoka za Horizon Express, hari abana b’abasore babiri bava mu Karere ka Rulindo berekeza i Muhanga, bavugaga ko bageze muri Gare i Nyabugogo saa munani, ariko bakaba bagejeje hafi saa kumi n’ebyiri nta tike y’imodoka barabona.

Ngo bafite impungenge ko ikigo bigaho kidashobora kubakira kuko bwabiriyeho.

Umwe mu bakozi ba Horizon Express yasobanuye ko kubura imodoka byari byarakemutse, ariko ngo Urwego ngenzuramikorere RURA rufatanije na Polisi y’Igihugu “bashobora kuba batasabye imodoka zikorera ingendo muri Kigali gufasha kugeza abana ku ishuri”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano mu Nuhanda, Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi, avuga ko amakosa ari ku banyeshuri batagiye ku mashuri mu gihe cyategetswe.

Guhera muri 2011, itangazamakuru n’inzego zitandukanye byagaragaje umubare munini w’abanyeshuri batwara inda zitateguwe, ahanini ngo zaterwaga n’akavuyo kaba mu ngendo bakora bava cyangwa bajya ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko nge narumiwe; umuntu iyo abuze imodoka igikurikiraho ni ukumutera inda?!!! Ngaho mugarure Harebamungu ndabona uriya mutipe wamusimbuye yisinziriye!

agaciro peace yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

abana nibo baba bafite amakosa kuberako Bose baramuka bitegura kuwomunsi kandi bagomb kubitegura Kate noneho nyuma ya saasita ugasanga Bose bahuriye murigare bikaba akavuyo,rero.

Ndayizeye Festus yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka