Abashoramari b’Abaholandi bagiye guteza imbere amakoperative mu Rwanda

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Ambasaderi mushya w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man, biyemeje kuzana abashoramari b’Abaholandi gufasha amakoperative.

Abitangariza abanyamakuru kuri uyu wa 14 Mata 2016, Ambasaderi Frédérique de Man, yagize ati "Ministiri w’Intebe yansabye kuzana abashoramari b’iwacu; icyo kiri mu bintu bizakomeza umubano dufitanye n’u Rwanda".

Ambasaderi w'Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man, yijeje ibiganiro byo kureba uko abasize bakoze Jenoside baba mu gihugu cye batabwa muri yombi.
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man, yijeje ibiganiro byo kureba uko abasize bakoze Jenoside baba mu gihugu cye batabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Ibiro bya Ministiri w’Intebe, Kampeta Pichette Sayinzoga, yashimangiye ko u Rwanda rwifuza abashoramari b’Abaholandi mu bintu binyuranye, bakaba ngo bagomba kuza gufatanya n’amakoperative kuzamura igishoro no kwagura ibikorwa by’abikorera mu Rwanda.

Ubusanzwe abikorera b’Abaholandi bahereye ku gushora imari mu buhinzi mu Rwanda, aho bafite uruganda rutunganya ibiribwa.

Ambasaderi Frédérique de Man umaze amezi make atangiye imirimo ye mu Rwanda, yanatangaje ko igihugu cye kigiye gukomeza gushimangira ubutwererane n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera, guteza imbere ubuhinzi ndetse n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi yakira Ambasaderi w'Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yakira Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man.

U Rwanda n’Ubuholandi byumvikanye ko bizakorana mu kubika inyandiko zijyanye n’Inkiko Gacaca mu buryo bw’ikoranabuhanga; ndetse umwambasaderi mushya w’icyo gihugu akaba yizeza ibiganiro n’ubutabera bw’Ubuholandi, kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwe.

Ambasaderi de Man avuga ko azumvisha Leta y’igihugu cye ko Ubuholandi butangomba kuba ijuru ry’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka