Umuhanzi Sam Murenzi yashinze ishuri rya muzika

Umuhanzi wamamaye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Itorero rya Zion Temple na Eglise Vivante, Sam Murenzi, yashinze ishuri ry’umuziki.

Murenzi Sam avuga ko amaze kubona ko kuramya no guhimbaza Imana, bituma ubikora yegera Imana kandi akayegereza n’abandi, ngo byamuteye gufata umwanzuro wo gufasha n’abandi bose babikunda.

Sam Murenzi avuga ko kuririmbira Imana unacuranga biyikwegereza kurushaho.
Sam Murenzi avuga ko kuririmbira Imana unacuranga biyikwegereza kurushaho.

Mu rwego rwo kubafasha kumenya kuririmba no gucuranga bakora umurimo w’Imana mu buryo bwa gihanga akaba yahisemo gushing ishuri rya muzika.

Murenzi usanzwe anashinzwe ibijyanye no gucuranga no kuririmba mu itorero rya Kingdom Embassy, avuga ko ari ubuntu bagiriwe, na bo bakwiye guha abandi ubumenyi butuma begera Imana kurushaho kandi bakaba bashobora no kubikoresha n’ahandi hatandukanye.

Yagize ati “Twagiriwe ubuntu bwo gukurira mu muziki turawumenya turawukora. Nifuje ko nashinga iri shuri ngo rifashe abantu bose bifuza gucuranga no kuririmbira Imana, ariko kandi hari n’abandi bifuza kugira ubumenyi kuri muzika kugira ngo bazabikoreshe ku buryo butandukanye”.

Aba ni bamwe mu banyeshuri biga umuziki.
Aba ni bamwe mu banyeshuri biga umuziki.

Sam avuga ko ishuri amaze gushinga niritangira gukora neza yifuza ko yazagenda yagura aho rikorera kugira ngo bibashe kugera ku bantu benshi kandi ku buryo butabahenze.

Yagize ati “Ntabwo iri shuri kurijyamo ari ubuntu ariko buri muntu uko yishoboye n’uko yifuza kwigamo tuzajya tumufasha. Twifuza ko iki gikorwa cyazagera henshi, kuko hari benshi badafite amikoro menshi kandi bafite impano muri muzika ariko batabasha kugera aho bafashwa gutera imbere”.

Murenzi Sam ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu itorero rya Zion Temple mu Rwanda, mu kuririmba no kuramya Imana, akaba yarageze muri iri torero avuye muri Eglise Vivante.

Iri shuri amaze gushinga rikaba rikorera ku Mulindi aho bita i Gasogi mu Mujyi wa Kigali. Sam ni umuyobozi w’abaririmbyi mu itorero rya Kingdom Embassy, uzwi mu ndirimbo nka “Nkumbuye iwacu”, “Ninjiye mu marembo yaw mwami” n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

biga igihe cyingana gute

danny yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Mpa fne yawe nanjye ndashaka kwiga.

Habimana yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Umuhate wawe si uwubusa ku Mana sam Imana ikomeze igushigikire kuko mbona uri umwigisha uzi kubaha gender bari namwe bategarugori ba hanzikazi mumugane muzahakura ubumenyi bwinshi

Valérie Vuningoma yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Sam ndashaka kwiga nakubonante koko

alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

sam yaramfashije pe! uwo nshuranga ubu niwe nywukesha. namwe mumugane abafashe.

Abed yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

sam yaramfashije pe! uwo nshuranga ubu niwe nywukesha. namwe mumugane abafashe.

Abed yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

sam yanyigishije byinshi ubu ndacuranga neza. ninjye murikubobana ku mafoto mfite acouatic.

Abed yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

muhandangire neza ndashakakwiga cyaneee

ngabo yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

uncle Sam iryoshuri yatangiye niryambere kuko azigucuranga ibyumabyose numusaza KBS ndamwemera

alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

muhandangire neza ndashakakwiga cyaneee

ngabo yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

ngewemba mugatenga arko Sam ndamuzi mukwigisha nuwambere abifitemo uburambe

mutesi yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

nibyiza kandi tuzitabira cyaneeeee iryoshuri rijericyenewe

eric jamviye yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka