Nyamasheke: Ubuyobozi bwahagurukiye umuco wo kubagira amasake abakwe

Ubuyobozi bw’Akagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri buravuga ko bwatangiye ubukangurambaga ngo umuco wo gutanga isake uhaba ucike burundu.

Ni umuco ukorwa n’ababyeyi, aho umuhungu wasabye umukobwa cyangwa wamusuye atekerwa isake, ndetse ku munsi wo gusaba bagategura n’izo atahana.

Ubuyobozi bwatangiye ubukangurambaga bwo kurandura umuco wo kubagira abakwe amasake.
Ubuyobozi bwatangiye ubukangurambaga bwo kurandura umuco wo kubagira abakwe amasake.

Abaturage bavuga uwo muco umaze kubakenesha ndetse ku buryo basaba ubuyobozi ko bwakomeza kubafasha kugira ngo ucike, kuko bigaragara ko urubyiruko ruwukomeyeho cyane.

Umwe mu bahatuye, avugana agahinda aterwa n’uwo muco, yagize ati “Tekereza niba ufite abakobwa bane, ni uguhita worora inkoko zitagira ingano cyangwa bikagusaba kugurisha umurima cyangwa itungo kugira ngo umukwe atahe yishimye.”

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati “Kandi uramutse utabikoze umukobwa yanagutwikira, birakwiye ko ubuyobozi budufasha guca uyu muco umaze kudukenesha”.

Undi muturage, we yagize ati “Ubu mfite umukobwa mu rugo n’abandi ariko namaze gukora umushinga ukomeye wo korora amasake, kugira ngo ntazagawa umukobwa wanjye akaba yabengwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri, Silas Munyankindi, avuga ko uyu muco bawuhagurukiye ku buryo bukomeye imo bakaba barkuwukumira no kuwamagana, haba mu nsengero, mu Itorero ry’Intore ndetse n’inama zitandukanye.

Yagize ati “Ni umuco mubi ugiye gukenesha abaturage bacu, twatangiye ubukangurambaga bukomeye twereka urubyiruko ko rudakwiye kumera nk’urusabiriza.

Ndetse abakora urugerero n’itorero turabatuma ngo babwire bagenzi babo babikora ko ari ibigwari, nyuma y’ubukangangurambaga hazafatwa izindi ngamba”.

Abaturage bavuga ko uyu muco ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo, kuko baturanye kandi bakagenderanacyane.

Abasore n’inkumi bo bavuga ko badateze gucika kuri uyu muco, bemeza ko ari umuco werekana ko umuryango w’umukobwa uha agaciro gakomeye umuryango azashyingirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ntabwo byacika kandi bishyigikiwe na benshi@ bazareke ubishaka Abel ariwe ubikora

Alias mwaramu yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Urugo rudashobora kubonera umukwe isake wajya kurushakomo umugeni urwo rugo rukazagera kuki? Maze jyewe njya kwa databukwe umusaza akambiga isekurume no mwe ngo isake.
Mujye mworora, mugwize amatungo, umukwe naza mubone icyo mu mwakiriza.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Hahahah! muransekeje ntimubuze kimwe...nonese iyo foto igaragaza inkoko ziri gukora imibonano mpuzabitsina n’uburyo zororoka ihuriye hehe no kubagira abakwe amasake? rwose namwe rimwe na rimwe mujya mukina comedie...anyway, uwo muco ni mubi rwose nibawuhagurukire

Dada yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ifoto mwashyize kuri iyi nkuru ntijyanye n’ibivugwa. Iriya foto y’isake iri hejuru y’inkokokazi bishatse kuvuga iki mugereranyije n’ibivugwa muri iyi nkuru?

Theobald yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ifoto ntaho ihuriye n’inkuru!

martin yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

ATTENTION: Ubundi bijya gutangira byaje bite? Ese icyiza cyangwa ikibi cyabyo ni ikihe? Hanyuma byasimburwa n’iki?

C yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

uwo muco wakenesha abaturage,ubuyobozi bushyiremo imbaraga ucike burundu!

Ngirabategetsi yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

uwo muco ntabwo ari mwiza,ahubwo ubuyobozi bushyiremo imbaraga ucike burundu!

Ngirabategetsi yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka