Leta irashaka amafaranga ku bigo mpuzamahanga by’imari

Leta y’u Rwanda yagaragarije abashoramari mpuzamahanga mu by’amabanki n’ibigo by’ubwishingizi, amahirwe yo kuza gukorera mu Rwanda ndetse n’imishinga y’iterambere.

U Rwanda rurashaka uburyo butandukanye bwabonekamo amafaranga yo gushora mu mishinga y’iterambere, aho rusaba abikorera kongera uruhare rwabo kuko ngo rukiri ruto cyane.

Abayobozi batandukanye barimo Ministiri w'imari, Guverineri wa Banki nkuru wungirije, Umuyobozi wa RDB, barasaba abanyamabanki ku isi gushora imari mu Rwanda.
Abayobozi batandukanye barimo Ministiri w’imari, Guverineri wa Banki nkuru wungirije, Umuyobozi wa RDB, barasaba abanyamabanki ku isi gushora imari mu Rwanda.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, agira ati "Uruhare rw’abikorera mu kunganira ubukungu bw’igihugu ruracyari ku rugero rwa 19%, mu gihe nko muri Afurika y’Epfo ho bari ku rugero rwa 150%".

Yakomeje agira ati "Turabasaba gufatanya natwe muri urwo rugendo kugira ngo tugere ku ntego zacu; bakaba bamwe mu badufasha kubona amafaranga. Hari amahirwe y’uko twe ntaho turagera, amafaranga umuntu yashora hano yayungukamo menshi."

Ministiri Amb. Gatete ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare, bavuga ko Leta yifuza ubufatanye n’abikorera mu mishinga yo kubaka no gukoresha imihanda, ibibuga by’indege, amahoteli, ingufu n’amazi, ndetse n’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu mu karere.

Umuyobozi wa RDB yakomeje avuga ko banki zikorera mu Rwanda zifuza amafaranga yo kuguriza abantu barimo gushinga inganda n’ubundi bucuruzi.

Aba banyemari bakaba babanje gutambagizwa aho Leta yifuza ko hashorwa imari, harimo imyanya yo kubakwamo amazu n’aharimo gushyirwa inganda.

Abanyamabanki n'ibigo by'ubwishingizi byo hirya no hino ku isi baje mu Rwanda kureba aho bashora imari.
Abanyamabanki n’ibigo by’ubwishingizi byo hirya no hino ku isi baje mu Rwanda kureba aho bashora imari.

Umwe mu banyemari, Mikael Wallenberg wungirije ku buyobozi bwa banki yo mu Busuwisi yitwa EFG ikorera mu burengerazuba bw’Afurika, yahise yizeza ko azagaruka mu Rwanda muri Kanama 2016, aje gusura no kugura impapuro z’agaciro Leta ishyira ku isoko.

Mu nzira zishoboka, Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubona zaturukamo amafaranga yo kuzamura ubukungu; harimo ishingwa ry’Ikigega Agaciro Development Fund, kugurisha impapuro z’agaciro, isoko ry’imari n’imigabane, kubaka ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Mu mabanki yitabiriye inama yagiranye na Leta y’u Rwanda hari EFG Bank y’Abasuwisi, CitiBank y’Abahindi, AfrasiaBank y’abashoramari bo mu birwa bya Maurice, Nedbank y’Abanyanamibia, Ecobank y’Abanyatogo n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka