Imirire mibi n’inzara bigomba kuranduka burundu bitarenze 2025-Compact2025

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gẻrardine, avuga ko umubare w’abana bafite imirire mibi uzaba wagabanutse bigaragara muri 2018 nk’uko biteganyijwe muri EDPRSII.

Yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiswe "Compact 2025" yabereye i Kigali kuri uyu wa 24 Werurwe 2016, yateguwe n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mirire ku bufatanye na MINAGRI.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, kimwe n'abandi bitabiriye iyi nama, akurikiye ikiganiro.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kimwe n’abandi bitabiriye iyi nama, akurikiye ikiganiro.

Abayitabiriye barebaga uko ibikorwa byo kurwanya inzara bigenda mu bihugu binyuranye ndetse n’icyakorwa ku buryo inzara yaba yarandutse burundu muri 2025.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gẻrardine, agaruka ku mibare igaragaza uburemere bw’iki kibazo, yagize ati “Inyigo yakozwe mu mpera z’umwaka wa 2015 yerekanye ko 19% by’Abanyarwanda bafite inzara, 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragaraho imirire mibi naho abana 2% barananutse bikabije, bivuze ko batagize imirire myiza bakiri bato”.

Avuga ko aba bafite inzara, ishira mu gihe gito cyane cyane iyo bejeje ariko ikongera ikagaruka, bivuze ko bataragera ku buryo buhamye bwo gutandukana n’inzara burundu.

Ikindi ngo Leta irimo gushyira imbaraga nyinshi muri iyi gahunda yo kurwanya inzara mu rwego rwo kugera ku ntego ya Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2), y’uko muri 2018 hazaba hasigaye 18% gusa by’abana bagaragaraho imirire mibi.

Abahagarariye ibihugu bitandukanye bihaye intego yo kurandura inzara burundu bitarenze muri 2025.
Abahagarariye ibihugu bitandukanye bihaye intego yo kurandura inzara burundu bitarenze muri 2025.

Minisitiri Mukeshimana yakomoje ku ngamba zihari zo gutuma iyi ntego Leta yihaye igerwaho kandi ku gihe.

Ati “Ubu abantu bose bari muri gahunda zo kurwanya inzara n’imirire mibi bagomba gukorera hamwe, bityo tukamenya aho tugeze nyuma y’igihe runaka, bikadufasha kumenya niba birimo gukorwa neza cyangwa hakongerwamo imbaraga”.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, na we wari witabiriye iyi nama yavuze ko imirire myiza ari yo soko y’ubukungu bw’ibihugu.

Ati “Kurandura inzara n’imirire mibi ni urufunguzo rwo kugera kubukire kuko bifasha kuzamura ubukungu bityo umusaruro mbumbe w’ibihugu ukazamuka”.

Iyi gahunga ya Compact 2025 ngo yatangiraniyemo ibihugu bine ari byo u Rwanda, Malawi, Etiyopiya na Bangaladesh, ariko ngo n’ibindi bihugu bizabyifuza bizagenda byijiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka