Gatsibo: Imvura yinshi yasenye amazu 12 yangiza n’imyaka
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa Gatatu w’iki cyumweru mu karere ka Gatsibo, yangije amazu 12 na hegitare esheshatu z’imyaka mu murenge wa Remera, umwe mu yigize aka karere.
Abaturage bibumbiye muri koperative “Shishikara Muhinzi” bari mu bakozweho n’iyi mvura batangaza ko byabateye igihombo, kandi barabishyizemo imbaraga kugeza n’aho basabye ubufasha.
Abagize Koperative Shishikara Muhinzi bavuga ko imvura yabateye igihombo cya toni zigera kuri 200 za karoti bari barahinze, bizeye gukoramo amafaranga agera kuri miliyoni enye.
Akarere ka Gatsibo gasanzwe katagira imigezi, abaturage basabwa gukora imirwanya suri ifata amazi bayabuza kumanuka mu bishanga akangiza umusaruro w’ubuhinzi.
Ushinzwe amakoperative mu karere ka Gatsibo, Sengabire Celestin, agira inama abatuye aka gace ko kuba nyamwigendaho bidafasha umuturage kugaragaza ikibazo yagize, ahubwo ko iyo bashyize hamwe bagira ijwi rinini.
Avuga ko n’ubwo koperative Shishikara Muhinzi yangirijwe n’imvura, ikibazo bagize byoroshye kucyikuramo kuko bibumbiye hamwe kurusha uko umuturage ku giti cye yabigerageza.
Minisitere ishinzwe guhangana n’ibiza (MIDIMAR), mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka, yari yaburiye abaturage uburyo barwanya Ibiza, harimo guhinga kumaterasi no gukora imirwanya suri kuko biri mubifata amazi.
Yari yanabasabye gutura ahantu habereye, hadatwarwa n’inkangu n’isuri ariko nanone amazi atarengera.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo muntu ndamugaye nigute yiba kdi afite amaboko yogukora nibyo gura bihari?mumuhe isomo akure amaboko mumifuka akore ntasoni
kazubwenge theoneste ntabaguyemuri ayomazu?
nimwihanganekukondumva atari ubwamberetwabaduhuyenikibazonkicyokdi niba ayomazuyasenyutsentabayaguyemo imana ishimwe.
NIBIHANGANIRE IYOMVURA IDASANZWE.
abaturage begereye ibishanga bagerageze bimurwe reta y urda ibibafashemo murakoze