U Rwanda mu nzira yo kwihaza mu biribwa muri 2025

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rwishyize hamwe n’ibihugu bine ku isi, byiyemeza kuzaba byihagije mu biribwa muri 2025.

Hari gahunda yiswe Compact 2025 izashyirwa mu bikorwa n’ibihugu bine, ari byo u Rwanda, Malawi, Ethiopia na Bangladesh yo ku mugabane wa Aziya, byiyemeje guhanahana ubunararibonye hagamijwe kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi.

Ministiri Mukeshimana asobanurira abanyamakuru gahunda ya Compact 2025 kuri uyu wa kabiri.
Ministiri Mukeshimana asobanurira abanyamakuru gahunda ya Compact 2025 kuri uyu wa kabiri.

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yagize ati “Ibi bihugu bizakora uko bishoboye kose kugira ngo bibe byarangije inzara n’imirire mibi muri 2025; ibindi bihugu bizagenda byinjira muri iyi gahunda uko bizajya bibona ifite akamaro.”

Minisitiri yasobanuye ko ubu buryo buzakoreshwa ari uguteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri no gukomeza kubaha amata, gufasha abagore gukomeza kugira uruhare mu gufata ibyemezo, kongera ubuhinikiro bw’ibiribwa, gukoresha inyongera musaruro, kuhira imyaka no gukoresha neza ubutaka.

Ati “Tuzagerageza kwigisha no gusobanurira abagore uko bakwiriye gukoresha amafaranga, tugomba kumenya aho ibiryo bigura make, tugomba kwita ku byo abantu barya dusobanura akamaro ko guhinduranya indyo kugira ngo umuntu ataguma kuri imwe.”

Kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016, i Kigali harateranira inama ihuza MINAGRI, inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa ba Leta, yitezweho kuzana ibitekerezo n’uburyo butandukanye bwo kurwanya inzara n’imirire mibi.

Gahunda yo kurandura inzara u Rwanda ruyifatanijemo n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI), kikaba ari cyo gitanga inama muri gahunda z’ubuhinzi zose mu Rwanda.

Leta igaragaza ko abana bangana na 38% mu gihugu hose bafite ikibazo cyo kugwingira kubera kubura ibiribwa bihagije, ndetse ngo Abanyarwanda bangana na 19% mu gihugu bafite ibiribwa bidahagije.

Gahunda ya Compact 2025 ikaba ijyanye no gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs) zasabwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mwaka ushize wa 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka