Abarezi barasabwa gufatanya n’ababyeyi kwigisha abana iby’imyororokere

Abashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikorera mu Karere ka Gatsibo, barashishikarizwa gufatanya n’ababyeyi b’abana babasobanurira ibijyanye n’imyororokerere.

Mu nteganyanyigisho y’uburezi ivuguruye, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyongeyemo isomo rigenewe ubuzima bw’imyororokere.

Abayobozi b'amasomo mu bigo by'amashuri bahugurirwa isomo ry'ubuzima bw'imyororokere.
Abayobozi b’amasomo mu bigo by’amashuri bahugurirwa isomo ry’ubuzima bw’imyororokere.

Umukozi ushinzwe ubuzima bwiza bw’abarimu muri REB, Kabatesi Emeritha, avuga iri somo uwo ryari risanzwe ryigishwa ariko ritahabwaga ingufu nk’uko byakagombye, bikagira ingaruka ku bana mu buzima busanzwe.

Agira ati “Twifuje kongerera iri somo ingufu, kuko ababyeyi benshi batajya bafata umwanya ngo baganirize abana babo ku byerecyeranye n’imyororokere ndetse n’impinduka y’imibiri yabo igihe batangiye gukura, byagiye rero bigira ingaruka ku bana kubera ubumenyi bucye babaga babifiteho.”

Bamwe mu barezi bemeza ko iri somo hari byinshi abana bazaryungukiramo ku birebana n’uburyo bakwiye kwitwara hanze, mu gihe bahuye n’ibishuko bya hato na hato no kumenya kuvuga “Oya” mu gihe hari abashatse kubashora mu ngeso mbi.

Uwimbabazi Jullienne umwe mu babyeyi, avuga ko ubumenyi batari bafite n’ibabuvoma mu ishuri bizafasha benshi mu babyeyi bagiraga ipfumwe ryo kubyigisa abana, hakiyongeraho ko akenshi ikibitera ari umuco uri mu banyarwanda.

Ati “Ni byiza ko abana bacu bagiye kujya bigishwa iri somo, kuko bizadufasha mu kubongerera ubumenyi batari bafite ku mihindagurikire y’imibiri yabo, kandi bizanafasha n’ababyeyi bajyaga bitwaza ko batabona umwanya wo kubiganiriza abana.”

Mu gufasha ababyeyi n’abarezi gusobanukirwa no gutinyuka kuganiriza abana kuri iri somo, REB yateguye amahugurwa yasoje tariki 18 Werurwe 2016.

REB itangaza ko amahugurwa nk’aya azagenda atangwa mu gihugu hose, aho hazaba hibandwa ku guhugura abashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri, abayobozi b’ibigo n’abarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka