Abana babo bugarijwe n’imirire mibi kubera batabitaho

Hari abana bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi babayeho nabi kubera kutitabwaho n’ababyeyi bavuga ko batabona babona.

Impamvu aba babyeyi batanga yo kutita ku bana babo ngo ni uko bazinduka bajya gushaka imibereho n’ikibatunga, bigatuma abana basigara batagira kirera bikaviramo benshi muri bo indwara zituruka ku mwanda n’imirire mibi nk’inzoka.

Ababyeyi baracyugarijwe no kurwaza bwaki kubera ikibazo cy'amikoro macye.
Ababyeyi baracyugarijwe no kurwaza bwaki kubera ikibazo cy’amikoro macye.

Nyirangirimana Leoncie, umwe muri aba babyeyi, avuga ko ubukene ari bwo butuma birirwa mu misozi gushaka ibibatunga, bagasiga abana bonyine. Avuga ko iyo batashye ku mugoroba ari bwo bongera kureba abana nab wo bagasanga barembejwe n’inzara.

Agira ati “Tubayeho dukodesha kandi dufite ubushobozi buke ibyo bituma dusiga abana twagiye gushakisha imibereho tukongera kubareba n’imugoroba inzara yabarembeje kuko barya mugitondo gusa.”

Uzamushaka Francoise we avuga ko kubyara indahekana nabyo bituma batabona umwanya wo kwita ku bakiri bato, bigatuma bahura n’ikibazo cyo kugwingira bwaki.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abasaba guhindura imyumvire bita ku abana babo, ntibumve ko bagomba kwirirwa bashakisha ubuzima abana bari kwangirikira imuhira babuze ubitaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage asaba ababyeyi kwirinda guta abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba ababyeyi kwirinda guta abana.

Ati “Iki kibazo bagomba kukigira icyabo umubyeyi ntavuge ngo arajya kwirirwa ashakisha gusa. Abana batagira kireba nibashyire imbere imibereho y’abana babo babategurire ifunguro ryuzuye kuko birigize biba bihari habura imyumvire gusa.”

Ababyeyi bo bifuza ko Leta yabunganira iboroza amatungo yo kugira ngo bajye babasha gukamira abana babo amata.

Mu 2015-2016 habonetse abana 801 bari munsi y’imyaka itanu barwaye indwara zikomoka ku imirire mibi. Muri bo 366, ubuyobozi buracyarwana no kureba uko bakira naho abandi 435 bo ngo baragwingiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nkuru ni nziza ariko ukuntu isoje ntibyumvikana neza.
Muri bo 366?

Jean Nsengiyumva. yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka