Umunyamakuru Ernesto yagiye muri Amerika kwiga

Umunyamakuru Erneste Ugeziwe uzwi nka “Ernesto” kuri Televiziyo y’u Rwanda, yerekeje muri Amerika kwiga mu gihe cy’imyaka ibiri ariko akazanakomerezayo akazi.

Imwe mu nshuti ye ya hafi yavuze ko kugenda kwe byagizwe ibanga kubera ko hari ibyangombwa yari atarabona, ngo abe yahita atangira kwiga nubwo yiseye kuzabibona vuba.

Ernesto ubwo yahagurukaga ava mu Rwanda.
Ernesto ubwo yahagurukaga ava mu Rwanda.

Yagize ati “Yagiye muri Amerika kwiga Masters mu Itangazamakuru akaba azakurikirana ishami rya “Media and Technology” akaba ariko namara kumenyera azahita atangira gukorana ibiganiro n’Abanyarwanda baba hanze cyane cyane muri Amerika aho azibanda cyane ku bahanzi.”

Ibi biganiro ngo nibitangira, bizajya bitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda RTV, nk’uko n’ubundi yari asanzwe akora. Biteganyyijwe koi bi biganiro bizatangira mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Uyu munyamakuru ukunzwe mu biganiro binyuranye kuri RTV no kuri Magic FM, amaze ibyumweru birenga bibiri yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufata indege tariki tariki 19 Gashyantare 2016.

Ernesto nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ernesto nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu ari kubarizwa muri North Carolina ari naho ateganya kwiga muri Kaminuza yitwa “Charlotte University” habaye ari nta gihindutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ernesto nkwifurije kugira amasomo meza numutekano,turakwemera cyane kuri Rtv uri umuntuwumugabo.

mushimiyimana hassan yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Selfie yo muri walmart!!!!!!!!

kaka yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Ernesto ndagushyigikiye. Nkanjye wigeze gukora mw Itangaza makuru cyera. Good choice.

B.E.Sebujisho yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

ernesto amahirwe meshi turakwemera!!!!

iradukunda yanditse ku itariki ya: 13-03-2016  →  Musubize

Ernesto bonne chance turagukunda

dukuze norbert yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka