Imipaka nyakuri y’u Rwanda na Kongo yarangije gusubizwaho

Komisiyo ihuriweho n’íbihugu by’u Rwanda na Congo mu gusubizaho imipaka yashyizweho n’Abakoloni 1911 yamuritse imipaka yasubijeho yari yarasibanganye.

Impuguke zihuriweho n’u Rwanda na Congo mu gusubizaho imbago z’imipaka ku wa 5 Werurwe 2016 ni bwo zamurikiye abayobozi b’Akarere ka Rubavu na Kivu y’Amajyaruguru aho igikorwa cyo gusubizaho imbago kigeze.

Abayobozi b'u Rwanda na Congo basura ku ruhande rw'rwanda ahashyizwe imbago
Abayobozi b’u Rwanda na Congo basura ku ruhande rw’rwanda ahashyizwe imbago

Mu mbago 22 zagombaga gusubizwaho, imbago 21 zamaze guterwa kuva ku mupaka munini “Corniche” kugera ku musozi wa Hehu uherereye mu Murenge wa Bugeshi hafi y’ibirunga.

Prof Rachidi Tumbula ukuriye itsinda ry’Abanyekongo ashima akazi kakozwe, kuko ku ruhande rwa Congo ahari imbago hari barubatswe n’abaturage ariko bashoboye kwimurwa ndetse imbago zisubizwaho.

Imbago ihuza umupaka w'u Rwanda na Congo Mbugangari isurwa n'ábayobozi
Imbago ihuza umupaka w’u Rwanda na Congo Mbugangari isurwa n’ábayobozi

Prof Rachidi Tumbula avuga ko nubwo akazi ko gusubizaho imbago kakozwe hari akandi kagihari, ko gushyiraho imbago zunganira izashyizweho kugira ngo hakurweho imbogamizi z’abitwaza ko batazi aho umupaka ugarukira.

Avuga ko imbago 22 zagombaga gusubizwaho ubu ziri mu myanya yazo, ndetse ko hongewemo izindi mbago zizunganira 25, hakaba hategerejwe gushyirwamo izindi mbago 10 ariko hazifashishwa amafoto ya satellite kugira ngo hamenyekane aho zishyirwa hatabaye kwibeshya.

Imbago ya mbere yabonetse ku mupaka w'u Rwanda uri kuri grande barriere
Imbago ya mbere yabonetse ku mupaka w’u Rwanda uri kuri grande barriere

Esdras Rwayitare ukuriye impuguke zashyizeho imbago mu Rwanda aganira na Kigali Today, yatangaje ko akazi bakarangije.

Yagize ati ”Akazi ko gushyiraho imbago twasabwe twaragakoze, none twamurikiye abayobozi badukuriye ibyo twakoze.”

Ku ruhande rwa Congo, abaturage barimuwe naho ku ruhande rw’u Rwanda amazu abiri agomba gusenywa yubatswe mu butaka butagira nyirabwo bw’u Rwanda.

Imbago zashyizweho zatumye ubutaka bw'u Rwanda bwiyongera
Imbago zashyizweho zatumye ubutaka bw’u Rwanda bwiyongera

Rwayitare avuga ko nubwo batarimurwa biteganyijwe, gusa ngo bubatse ku butaka bw’u Rwanda bwegereye umupaka.

Abayobozi ba Rubavu na Goma basabwe kubuza abaturage gukorera mu ahimuwe abantu mu mupaka.

Iki kibazo kikaba kiboneka ahimuwe Abanyekongo ku mupaka muto “petite barriere” aho Abanyekongo baza gukorera ku butaka bw’u Rwanda bimuweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twishimiye Kurwanda Rwacu Nkabanyarwanda Rwagutse!

BANAMWANA Boniface yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

iBYO ABO BAGABO BAKOZE NJYE SIMBYUMVA............MURI GAHUNDA TWIHAYE YO KWIHESHA AGACIRO NTITUGOMBA KUGENDER AKU MIPAKA YASHYIZWEHO N’ABO BICANYI BABAKORONI AHUBWO TUGOMBA KUGENDERA KU MIPAKA IGENDANYE N’AGACIRO K’UMUCO WACU N’UBUSHOBOZI BWACU MU KWIHESHA AGACIRO NO GUHARANIRA ITERAMBERE N’UBUSUGIRE BW’IBIHUGU BYACU UKO TWABISIGIWE N’ABAKURAMBERA BACU. NI UKUVUGA KO URWANDA RUKORA RUTAGARUKIRA KU GISENYI AHUBWO MASISI YOSE NI U RWANDA, BUFUMBIRA YOSE NI URWANDA, KIVU YOSE NI IYACU, NDETSE NAM ARUSHA NI URWANDA KUKO ARI HO RWABUGIRI YARI YARAGEJEJE URWANDA. KANDI NANASABA ABAYOBOZIBACU GUKOMEZA KUGERA IKIRENGE MU CYA RWABUGIRI MAZE BAGAKOMEZA GAHUNDA YO KWAGURA URWANDA NKUKO OIZINA RYACU RIBIVUGA. KWANGA NI UKWAGUKA. IGIHE CYOSE U RWANDA RUTAGUKA TUBA DUTATIRA IGIHANGO TWASIGIWE N’ABAKURAMBERE.....................SONGA SONGA MBELE RPA MAZE TWAGURE IGIHUGU CYACU KIGERE KURI KARTUMU, KINSHASA, CAIRO N’AHANDI ARIKO TUBANJE KUGARUZA AHO TWAMBUWE NA BAGASHAKABUHAKE BAGABANYIJE URWAND AK KU NYUNGU ZABO.

Kanimba Ntambara Jonny Kelly yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ibi bintu ibihugu byombi bikoze
Nibyiza pe kuko biza gabanya ubushambirane hagati yabyo.

manzi fabrice yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Imbago zizwi kumpande zibihugu byombi nibyiza kubera ko bigabanya amakimbilane.

Francis MITABAZI yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka