Doriane agiye gutanga ikamba ibikorwa bye bitavugwaho rumwe

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, mu minsi ibiri aratanga ikamba yari amaranye umwaka, ariko ibikorwa yakwukozemo ntibivugwaho rumwe.

Tariki 27 Gashyantare nibwo hazatoranywa undi Nyampinga wa 2016 mu bakobwa 15 basigaye mu irushanwa bahatanira iryo kamba.

Nyampinga Doriane arabura iminsi ibiri ngo atange ikamba amaranye umwaka.
Nyampinga Doriane arabura iminsi ibiri ngo atange ikamba amaranye umwaka.

Ubwo Kundwa Doriane yahataniraga iryo kamba mu mihigo yari afite harimo gushakisha impano zihishe mu rubyiruko no kuziteza imbere, avuga ko afite indoto zo kuzabona hari umuntu uri kubeshwaho n’impano ye ari we wabigize mo uruhare.

Mu mwaka amaranye ikamba nta gikorwa cyo gushaka impano zihishe mu rubyiruko yigeze akora, ariko yemeza ko ibikorwa yari yarateganyije mu mwaka wose yabigezeho byose, nk’uko yabitangarije ikiganiro KT Idols cya KT Radio tariki 20 Gashyantare 2016.

Yagize ati “Hari intego umuntu aba yarihaye bitewe n’icyerekezo cye. Ku bwanjye ibikorwa nari niyemeje gukora navuga ko nabigezeho ijana ku ijana. Iki gihe cyari icyo gufungura imiryango izamfasha kugera ku cyerekezo nihaye.

Nafunguye imiryango narinkeneye kandi nkeka ko n’indi izakomeza gufunguka kuko ibikorwa bya Nyampinga ntibirangirana no gutanga ikamba.”

Doriane avuga ko kuba nta kintu arakora ku bijyanye no gushaka impano zihishe mu rubyiruko byatewe n’uko ari umushinga munini ateganya ko wazanahoraho.

Ati “Ntabwo nifuza gufasha umuntu umwe cyangwa babiri ngo birangire, biri kumfata igihe kubitegura kuko ni umushinga, uyu mwaka wari uwo gushaka amakuru no gutegura neza uwo mushinga, kuwushyira mu bikorwa bizaza nyuma.”

Umujyanama wa Doriane, Twagira Bruce Ntore, we avuga ko intego uyu Nyampinga yari afite atabashije kuzigeraho nk’uko yabyifuzaga, ariko ngo gahunda y’ibikorwa bye iracyakomeza kuko byinshi bitaranatanga umusaruro ugaragarira abantu.

Ati “Umushinga uba ufite ibyiciro byinshi. Ntibyoroshye gukora igipimo cy’ibyo twakoze kuko byinshi bitanagaragarira amaso y’abantu ariko ibikorwa byo biracyakomeza.”

Yakusanyije amafaranga yo gufasha incike za Jenoside ariko ntarazigeraho

Mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha incike za Jenoside Doriyane yari yatumiye bagenzi be bo muri Uganda, Tanzaniya na Kenya.
Mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha incike za Jenoside Doriyane yari yatumiye bagenzi be bo muri Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Tariki 2 Gicurasi 2015 Nyampinga Doriane yakoze igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwegereza amazi n’amashanyarazi incike za Jenoside yakorewe Abatutsi zituye mu mudugudu uri mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana.

Ni igikorwa yakoze binyuze mu gitaramo cyo guhimbaza Imana yari yanatumiyemo ba Nyampinga bagenzi be bo mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Kuva icyo gitaramo kibaye kugeza ubu iyo nkunga ntiyageze ku bo yari yakusanyirijwe, na bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Gishari ngo bagerageje kubaza Doriane aho bigeze ariko inshuro nyinshi ntiyabitabye.

Uyu Nyampinga avuga ko mu gukusanya ayo mafaranga abantu bari bemeye gutanga agera kuri miriyoni 5Frw, ariko bamwe ngo hari abemeye kuyatanga nyuma arabura ku buryo byadindije igikorwa yagombaga gukoreshwa.

Ati “Abantu benshi bemeye amafaranga bazatanga ariko nyuma batubwira ko batayaboneye igihe. Bari bemeye gutanga miriyoni eshatu, ariko ayo twabashije kubona ni make cyane ku buryo atagera no kuri kimwe cya kabiri cy’ayo bari bemeye gutanga.”

Kuba ibikorwa byinshi Doriane yagombaga gukora bikiri mu nyigo bamwe babifata nko gutsindwa kuko ngo bitumvikana ukuntu umwaka wose warangira avuga ngo ibikorwa biracyari mu mishanga, nk’uko uwitwa Mimi abihamya.

Ati “Doriane ntabwo ari kutuvugira ahubwo ari guhesha isura mbi ba Nyampinga. Kuvuga ngo ibikorwa byose biracyategurwa bakarinda bakwambura ikamba ntanakimwe ukoze ntibyumvikana.

Nibura yakabaye agira igikorwa kimwe yakoze kikanatanga icyizere cy’ibyo agitegura.”

Kalisa we ati “Igihe avuga ngo ntabwo arenganya abantu batakaje ubusugi nahise numva nta cyizere umuntu yamugirira. Yagiye asuzugura abanyamakuru kenshi cyane, naho ibikorwa byo ntabyo.”

Gaudiose Kanyange ukora mu ishami rishinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), tariki 18 Gashyantare 2016 yemereye ikiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio ko ari ikibazo kuba Nyampinga Doriane na bamwe mu bamubanjirije batarabashije kugera ku bikorwa bari biyemeje.

Gusa yanavuze ko umwaka ari igihe gito ku buryo bigoye ko Nyampinga yaba yamaze kugera kubyo yiyemeje gukora byose.

Doriane avuga iki ku byo ashinjwa byo gusuzugura itangazamakuru?

Abanyamakuru batandukanye cyane cyane abandika n’abakora ibiganiro by’imyidagaduro bakunze kunenga Nyampinga Doriane ko adakorana neza n’itangazamakuru.

Hari abavuga ko bagiye bamutumira mu biganiro ngo asobanure ku mishanga ye ariko akica gahunda kandi ntagaragaza impamvu atabonetse bamwe bakabifata nk’agasuzuguro.

Doriane avuga ko ibiganiro yatumiwemo ku maradio na televiziyo afite umwanya yabyitabiriye, ariko ngo hari ibyo atitabiriye kubera izindi gahunda zimufitiye akamaro.

Ati “Hari igihe umuntu agukenera nawe ufite ikindi kintu kiri ngombwa cyane ugomba kubonekamo ntubashe kubyumvikanaho n’uwagutumiye.

Buri wese areba inyungu ze, niba ufite ikindi kintu kigufitiye akamaro nta kindi wakora. Ariko ngerageza gukorana na bo ku buryo numva nta kibazo kiri ku ruhande rwanjye.”

Umujyanama wa Doriane, we avuga ko ikibazo cyabayeho ari icy’ihanahana makuru hagati y’abanyamakuru na Doriane.

Ati “Iyo utumiye umuntu ashobora kuboneka cyangwa ntaboneke. Rero buri wese akurura yishyira, iyo atabonetse birumvikana na we ari wowe byakurakaza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbega miss wa uganda uziko wagirango bamusize godora ba miss baragwira iyo batira?

queen umutoni yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

ndamukunda cyane ibyo avuga birasobanutse

Nkundimana hassan yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Abapfakazi se bo yabeshye?azahura n’imivumo

eva yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

Abanyamakuru bo mu Rwanda bo ni benshi ntabwo bose wababonera umwanya. Birumvikana ko yari afite inshingano nyinshi. Njye simbifata nkagasuzuro.
Ikindi niba imishinga ye ikirimo gutegurwa nuko buriya ari imishinga inoze. Abamushinja nibatwereke imishinga bagezeho mu bushobozi bwabo nigihe byabatwaye.

Dido yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

hahahah waragaragaye igihe cyose uhawe udashoboye ntacyo ugeraho ngaho ereka abagutoye ibyo umaze kugeraho ntimukabeshye ibagaragara, cyakoza usize umugani nka yandirimbo ya wa mugabo

kay yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka