Kwifata iyo byanze, agakingirizo karatabara - Ntaganira
Abaturage ntibakwiye gufata agakingirizo nk’akabakangurira ubusambanyi ahubwo ngo gatabara abananiwe kwifata kandi bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Ntaganira Cyrus ushinzwe kwamamaza no gukwirakwiza ibikoresho bitangwa n’Umuryango wita ku buzima (Society for Family Health – SFH/Rwanda) birimo n’agakingirizo, avuga ko abantu badakwiriye guhuga na gato imbere y’icyorezo cya SIDA.
Mu gikorwa cy’imenyekanisha ry’agakingirizo ko mu bwoko bwa “Plaisir” cyabereye mu Murenge wa Base w’Akarere ka Rurindo, tariki 20 Gashyantare, Ntaganira yasobanuriye abaturage ko uretse kwandura SIDA, agakingirizo kanarinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Kwifata iyo byanze, agakingirizo karatabara. Karinda SIDA n’izindi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, gutwara inda zitunguranye ku rubyiruko ndetse no ku bashakanye.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rurindo, Manirafasha Jean d’Amour, ahamya ko agakingirizo gafasha abaturage kwirinda gutera no gutwara inda zitateganyijwe.
Iyo bibaye ku rubyiruko, ngo bituma rutakaza umurongo w’ubuzima naho ku bashakanye, inda zitunguranye zitera gusubiranamo n’amakimbirane mu ngo. Ibyo bidindiza iterambere ryabo, abana ntibige kandi bakagira n’izindi ngaruka nk’imirire mibi.
Byukusenge Emelienne ufite imyaka 17 wo mu Murenge wa Base, agira ati “Agakingirizo sindagakoresha ariko kuko twasobanuriwe akamaro kako, nta musore wanshuka "gukorera aho" ngo mwemerere.”
Singirankabo Pascal we ati “Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizigaragarira ijisho. Umuntu uwo ari we wese ushaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batipimishije, agomba gukoresha agakingirizo akirinda; kandi ntakwiriye kugira isoni zo kukagura.”
Umuryango SFH Rwanda ukwirakwiza ibikoresho bitandukanye by’ubuzima birimo udukingirizo, ubigeza ku bacuruzi babirangura kugira ngo byegerezwe abaturage babibone bitabagoye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Bamwe mubabwiriza ijambo ry’Imana cyangwa bamwe mu bakristo bapinga agakingirizo kandi bajya bacikwa nabo bagasambana. Biriho kandi. Ahubwo bo bahura na za ngaruka kuko banga kukagura ngo hatagira ubabona kandi ya mibonano batekereje bakayikora bihishe kandi bagakorera aho.
Njye sinemeranya n’uwo wavuze haruguru ko ngo guha abacuruzi udukingirizo kugirango twegere abaturage ari bibi, ahubwo yibuke ko na bamwe mubabwiriza ijambo ry’Imana cyangwa bamwe mu bakristo bacikwa bagasambana. Ahubwo abo bahura na za ngaruka zikomeye kuko banga kukagura ngo hatagira ubabona kandi ya mibonano batekereje bakayikora bihishe kandi bagakorera aho
twirinde irari ridushora mu busambanyi ariko aho umubiri wanze dukoreshe agakingirizo
guha udukingirizo abacuruzi bigamije guhembura amarari y umubili .hari ubundi byakorwa bidatatiye umuco n ubukristo;erega mwiturerega iyamamazabusambanyi rifite imbaraga ariko twitegure ingaruka!
Nanjye Numva Mbishaka Ariko Iyo Nuekereje Ko Ntagafite Bintera Kwisubiraho .