Barataka inzara kubera kubuzwa guhinga ngo bategereje Stevia

Abaturage bo mu Murenge wa Butaro barataka inzara nyuma yo kubuzwa guhinga ibirayi bizezwa ko hagiye guhingwa Stevia bagategereza bagaheba.

Aba baturage babarirwa mu 142 ni abahinga mu gishanga cya Kamiranzovu kiri mu Murenge wa Butaro, ahantu hangana na hegitari 15. Bahamya ko ubwo muri Nzeri 2015 biteguraga guhinga ibirayi ubuyobozi bwahise bubabuza.

Zimwe muri Stevia bari bahinze bari mu igerageza muri icyo gishanga.
Zimwe muri Stevia bari bahinze bari mu igerageza muri icyo gishanga.

Maniraguha Patricia avuga ko ubuyobozi bwababwiye ko hari rwiyemezamirimo ugiye guhinga muri icyo gishanga igihingwa ngengabukungu cyitwa Stevia kizazana amadovize mu Rwanda, ntibazuyaza kubyemera.

Ariko ngo kuva icyo gihe kugeza ubu igishanga cyararaye, bababujije kugihingamo kandi ntibanabwirwa igihe rwiyemezamirimo azatangira guhingamo Stevia.

Byibura ngo n’iyo haba harahinzwemo icyo gihingwa uwo rwiyemezamirimo aba yarabahayemo akazi akabahemba bakabona ikibatunga.

Maniraguha ahamya ko kuri ubu bafite inzara kuko imirima iri muri icyo gishanga ari yo bakuragamo amaramuko.

Agira ati “Ubu turi gutya abana ni ukuturirana, inzara irenda kutwica…iki gishanga ni cyo twakuragamo amaramuko none ubuzima bwacu busa nk’aho bwahagaze, bitewe n’inzara nyine no kudahinga. Akarayi (ibirayi) kari katugejeje kuri byinshi. Iterambere ryose twari turifite mu gishanga.”

Izo hegitari 15 zigomba guhingwamo Stevia ni agace gato k’igishanga cya Kamiranzovu. Abafite imirima ku ruhande rw’aho hazahingwa Stevia bejeje ibirayi. Ibyo ni bimwe mu bibabaza abaturage babujijwe guhinga, bavuga ko na bo ubu baba bari gusarura.

Nyirarucaba Speciose, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, w’umupfakazi ubana n’abana bane, avuga ko muri izo hegitari 15 afitemo akarima, atabasha kuvuga ingano yako. Kutagahinga ngo byamuteje ubukene kuko ngo nta mbaraga afite zo kujya gupagasa.

Agira ati “Sinshoboye kujya gukorera amafaranga ngo mpahe! Ariko muri iki gihe mba ndi gukura ibirayi…nkazanamo agasafuriya ngakura, nkajya kugaburira abuzukuru banjye, nanjye inda yanjye ikarya. Nta handi turajya guhahira! Ntiturajya mu Bugande (guhahirayo)! Nkanjye ubu najyayo! Ntabwo nshoboye!”

Hegitari 15 z'iki gishanga ni zo zigomba guhingwaho stevia.
Hegitari 15 z’iki gishanga ni zo zigomba guhingwaho stevia.

Abaturage bakomeza bavuga ko iyo baba barahinzemo ibirayi ubu baba barasaruye, baratangiye guhingamo ibigori. Bavuga ko icyo gishanga kibafatiye runini kuko kirimo amazi menshi ku buryo no mu gihe cy’izuba bahinga bakeza.

Icyo gishanga ni icya Leta

Icyo gishanga abaturage babujijwe guhingamo kigengwa n’Akarere ka Burera. Ako karere karakibakodesha bakagihinga ubundi bakishyura.

Hishyura umuhinzi ufite umurima ungana na Are imwe (metero 10 ku 10) kuzamura. Are imwe yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 600 ku mwaka.

Ayo mafaranga yose anyuzwa ku buyobozi bwa koperative bubahagarariye, bubacungira hafi kugira ngo batarwanira imirima, ubundi akagezwa ku karere.

Ikindi ngo ni uko bababujije guhinga igihe bari barakodesheje kitarangiye. Gusa ariko bavuga ko ubwo bababuzaga guhinga babizezaga mu magambo ko bazabasubiza amafaranga yari asigayemo. Ariko ngo ntayo bigeze babaha.

Aba baturage bose basaba ubuyobozi ko bwabemerera bakongera bagahinga cyangwa bakabasubiza ayo mafaranga angana na ½ cy’ayo bishyuye.

Gusa ariko ngo n’iyo babemerera guhinga ubu ntacyo baba bagihinzemo kuko igihe cy’ihinga cyarenze. Keretse bongeye guhingamo muri Gicurasi 2016.

Babanje guteguza abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko ikibazo cy’abo baturage bukizi. Bugahamya ko mbere y’uko bubabuza kongera guhinga, bwabanje kubateguza.

Ubu buyobozi bwongeraho ko umushoramari ufite kompanyi yitwa Stevia Life Ltd ari we wagombaga guhinga Stevia kuri izo hegitari 15. Ngoari yarabijeje ko azatangira guhinga bitarenze Muri Mutarama 2016.

Ariko ngo na bo batunguwe no kubona ukwezi kwa mbere kugera ariko ntibabone imyiteguro yo gutangira guhinga.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Burera, avuga ko bahamagaye ndetse banandikira kenshi umuyobozi w’iyo kompanyi bamubwira ko igihe cyo guhinga Stavia cyageze ariko ntihagire igikorwa.

Kabiligi Jean Marie Vianney, Umukozi w’Akarere ka Burera ukurikiranira hafi umushinga wo guhinga Stevia muri ako karere, ahamya ko iyo kompanyi yananiwe iby’uwo mushinga igasezera. Agira ati “(Stevia Life Ltd) Irananirwa ubu yarasezeye yavuyeho.”

Uzahinga Stevia bamuhaye igihe ntarengwa

Kabiligi akomeza avuga ko ariko nyuma y’uko uwo mushoramari asezeye bategereje undi ufite sosiyete yitwa Stevia Life Sweeteners.

Uyu na we ariko ngo bamuhaye igihe kitarenga ibyumweru bibiri (kuva tariki ya 16 Gashyantare 2016) yaba ataraza guhinga Stevia bagahita bafata umwanzuro ko icyo gihingwa kitagihinzwe mu Karere ka Burera mu mwaka wa 2016.

Akomeza avuga ko guhinga icyo gihingwa biri mu mihigo y’Akarere ka Burera ya 2015-2016, kiramutse kidahinzwe, uwo muhigo bahita bawuvana mu yindi.

Bruce Irambona, Umuyobozi wa Kompanyi Stevia Life Ltd mu Rwanda, we avuga ko itaretse guhinga Stevia mu karere ka Burera ahubwo ngo yaratinze. Ariko ntasobanura neza icyatumye itinda.

Ariko hari amakuru amwe avuga ko gutinda byaba byaratewe no kubura abatera nkunga bagombaga gutera inkunga ubuhinzi bwa Stevia mu Karere ka Burera.

Irambona avuga ko ahubwo muri uko gutinda byatumye havuka indi kompanyi yitwa Stevia Life Sweeteners, izakora ibyo iyo kampani yindi yagombaga gukora.

Agira ati “Harimo ibintu bitagenze neza byakosowe…uburenganzira bwa nyuma (bwo guhinga Stevia) burashyirwaho umukono muri MINAGRI (Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi) muri kino cyumweru (cyatangiye tariki ya 15 Gashyantare 2016) hanyuma ibintu bisubukurwe…”

Jean Marie Munyaneza, Umukozi w’agashami k’Ibihingwa bitandukanye mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB), na we ahamya ko Stevia Life Ltd itasezeye. Ahubwo ngo “Barakitunganya kugira ngo barebe niba ubwo butaka bwose Burera inavuga babukoresha.”

Akomeza avuga ko igihingwa cya Stevia ari igihingwa gifitiye u Rwanda akamaro gakomeye akaba ari yo mpamvu bari gutunganya neza uwo mushinga wo kugihinga muri Burera kugira ngo kizatange umusaruro uko bikwiye.

Igihingwa cya Stevia kivamo isukari ishobora kunyobwa n’abarwaye Diyabeti. Abahanga mu binyabuzima bavuga ko uburyohe bwayo buruta inshuro 300 zose ubw’isukari isanzwe ikorwa mu bisheke.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu buhinzi bw’icyo gihingwa kuko gishakishwa ku isi n’inganda zikora ibinyobwa zirimo urwo muri Amerika rwa Coca Cola.

Ikiro kimwe cya Stevia itunganyije kigura amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 18 mu gihe icy’ibibabi byacyo kigura amafaranga arenga 1500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka