Buri mwaka mu Rwanda hinjira miliyoni eshanu z’udukingirizo

Umuryango AHF Rwanda utangaza ko buri mwaka mu Rwanda hasigaye hinjizwa udukingirizo tugera kuri Milioni eshanu kandi tugakoreshwa tugashira.

Hakizimana Etienne umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya no kwirinda virusi itera sida muri uyu muryango ufasha mu gukumira, ukanita kubabana na Virusi itera Sida, yavuze ko bikorwa mu rwego rwo guhangana n’ihererekanya rya virusi itera SIDA.

Dr Leonard Bantura,umuyobozi w'agateganyo wa AHF-Rwanda.
Dr Leonard Bantura,umuyobozi w’agateganyo wa AHF-Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2016, yavuze ko bikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’isi mu kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, basaba abantu kwifata no gukoresha agakingirizo.

Yagize ati “Mbere twazanaga udukingirizo tugeze kuri Milioni ebyiri, ugasanga hakoreshejwe nk’ibihumbi 500 gusa, ariko ubu mu myaka nk’itatu ishize, mu Rwanda, hinjira utugera kuri Milioni eshanu kandi tugakoreshwa twose.”

Hakizimana avuga ko ubu bagiye no gutangira kureba ahantu hatandukanye mu gihugu hugarijwe n’uburaya cyane, harimo nka Remera mu Migina, Sodoma Gikondo na Matimba hose ho mu Mujyi wa Kigali, bakabashyiriraho uburyo buhamye bwo kujya babona udukingirizo batatuguze.

Ubwandu bushya bwa Virusi itera sida bugaragara cyane mu rubyiruko

Dr Leonard Bantura, umuyobozi w’agateganyo wa AHF-Rwanda, yatangaje ko Ku isi hafi Milioni 20 zandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yavuze kandi ko n’ubwo mu Rwanda agakingirizo kamaze iminsi gakoreshwa,ubwandu bushya bwa Virusi itera sida bukihagaragara by’umwihariko bukagaragara mu rubyiruko.

Ati “Mu bushakashatsi twakoze twasanze abari hagati y’imyaka 15 na 30, aribo bari kugaragaraho ubwandu bushya bwa Virusi itera sida, abakobwa bari muri icyo kigero twasanze bo hiyongeraho gutwara inda zitateguwe.”

Dr. Bantura avuga ko nyuma y’ubwo bushakashatsi, bafashe ibyemezo byo gukangurira urubyiruko kwifata no gukoresha agakingirizo ku bananiwe kwifata, ari nayo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo agakingirizo kaboneke ahantu henshi hashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka