Muhanga: Abana hafi 400 bafite ikibazo cy’imirire mibi

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga igaragaza ko abana 398 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Iyo mibare ugaragaza ko 356 bari mu ibara ry’umuhondo, ni ukuvuga imirire mibi idakabije, naho 38 bari mu mutuku, bisobanuye ko ikabije, mu gihe bane babyimbye ibirenge.

Akarere n'abafatanyabikorwa bavuga ko bashinze amatsinda yo kurwanya imirire mibi kandi ko akora neza usibye abinangira ntibite ku bana babo.
Akarere n’abafatanyabikorwa bavuga ko bashinze amatsinda yo kurwanya imirire mibi kandi ko akora neza usibye abinangira ntibite ku bana babo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Kajyibwami Espoir, bisanzwe bifasha abana barwaye bwaki, agaragaza ko impamvu nyamukuru yo kurwaza bwaki ari ubujiji bw’ababyeyi no kubura ibiryo bihagije kuri bamwe mu baturage,

Agira ati “Ikibazo cy’ababyeyi batize bihagije n’ibibazo by’ubukene bituma bamwe batabona igaburo ryuzuye cyangwa ntibamenye uko ritegurwa, nibyo bitera ahanini ikibazo cy’imirire mibi, dukora akazi kenshi ko kujya kubigisha, ariko dusaba n’Akarere gukomeza kubidufashamo.”

Hon Mukama avuga ko nta mwana w'Umlunyarwanda wari ukwiye kurwara bwaki kuko bivuga kutagira ejo heza hazaza.
Hon Mukama avuga ko nta mwana w’Umlunyarwanda wari ukwiye kurwara bwaki kuko bivuga kutagira ejo heza hazaza.

Zimwe mu ngaruka ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi ngo ni imfu za hato na hato ku bana, no kugwingira no kuzahazwa n’imirire mibi bishobora kugira ingaruka ku bwonko n’ubwenge bw’umwana.

Hari n’izindi nzego ariko zisanga ikibazo cy’imirire mibi kititbwaho cyane n’ubuyobozi ngo kiranduke burundu, kuko ngo usibye kuba hari gahunda za Leta zashyizweho zigamije kuboneza imirire, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zishobora kuba zaradohotse mu kwigisha abaturage uko bahangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Akarere ka Muhanga ngo keza ibikenerwa byose ngo harwanywe imirire mibi usibye uburangare n'ubujiji kuri bamwe mu babyeyi.
Akarere ka Muhanga ngo keza ibikenerwa byose ngo harwanywe imirire mibi usibye uburangare n’ubujiji kuri bamwe mu babyeyi.

Hon. Mukama Abass ubwo we n’itsinda ry’abadepite basuraga Akarere ka Muhanga mu kwezi gushize, bagaragaje ko bitumvikana ukuntu abana 400 bagira ikibazo cy’imirire mibi abaturanyi babo barebera usibye n’ubuyobozi gusa.

Hon. Mukama avuga ko kurwaza imirire mibi bigaragaza kutagira abayobozi b’ejo hazaza, ati “Mutegereje ko Perezida wa Repuburika azaza kutubaza ibibazo by’aba bana, ko buri Murenge ufite umujyanama mukora iki ngo mufatanye kugaragaza iki kibazo cyangwa ntabwo mwari mukizi.”

Uturima tw'igikoni ni imwe mu nzira yo kwigisha ababyeyi guhinga imboga ku buso buto aho kujya kuzigura ku isoko.
Uturima tw’igikoni ni imwe mu nzira yo kwigisha ababyeyi guhinga imboga ku buso buto aho kujya kuzigura ku isoko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko zimwe mu ngamba zo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi harimo kubaha amata avuye mu ruganda Inyange ku bari mu mutuku, abari munsi y’imyaka itanu bagahabwa ibiryo bitegurirwa ku bikoni by’umudugudu no gukomeza kwigisha abaturage kugabura neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka