Umukuru w’abarinda Umuyobozi wa FDLR yatashye mu Rwanda

Uwari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2016, yatashye mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 20 abaho kinyeshyamba.

Cpt. Nyirimpeta Aphrodice uzwi nka Prince yari akuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR, Maj. Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Gen. Rumuri Byiringiro Victor.

Cpt. Nyirimpeta Prince wari ukuriye abarinda Gen. Rumuri, yatashye mu Rwanda.
Cpt. Nyirimpeta Prince wari ukuriye abarinda Gen. Rumuri, yatashye mu Rwanda.

Cpt. Nyirimpeta w’imyaka 51 yageze mu Rwanda aherekejwe n’abandi barwanyi bane bari kumwe n’imiryango yabo, bageze mu Rwanda binjiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

Aganira na Kigali Today, Cpt Nyirimpeta yavuze ko amaze imyaka 31 mu gisirikare ariko abona umuryango we utabayeho neza kandi n’abo akorera ntacyo bamumariye, ahitamo kwitahira mu Rwanda ngo ateganye ahazaza h’umuryango we.

Yagize ati «Urabona ko mfite imyaka myinshi kandi abana banjye ntaho barigeza, n’igisirikare nakoze ntacyo cyamariye. Mpisemo kuza mu Rwanda gutegura ahazaza h’umuryango wanjye.»

Abandi barwanyi batahanye na Cpt. Nyirimpeta.
Abandi barwanyi batahanye na Cpt. Nyirimpeta.

Cpt. Nyirimpeta avuga ko gutoroka bitari byoroshye bitewe n’inshingano yari afite.

Agira ati «Kuva muri FDLR ntibyoroshye. Ni yo mpamvu narindiriye guhabwa uruhushya rw’uburwayi nkahita nitahira mu Rwanda. Naho ubundi ntibyari koroha.»

Makomamare aho Gen. Maj. Rumuri ubu yahungiye ngo hari abandi barwanyi 100 bari kumwe na we ariko Cpt Nyirimpeta avuga ko na bo amaherezo bazataha bakareka gukomeza kuzerera mu mashyamba.

Abo mu miryango y'abarwanyi ba FDLR batahutse.
Abo mu miryango y’abarwanyi ba FDLR batahutse.

Gen Maj Rumuli yahunze amaze kwirukanwa na Mai Mai Cheka ku wa 22 Ugushyingo 2015 ifata uduce dukikije ibirindiro bya FDLR muri Walikale ahitwa Rusamambo.

Cpt Nyirimpeta avuka mu cyahoze ari Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri; ubu hakaba ari mu Karere ka Gakenke.

Urutonde rw'abarwanyi batahanye na Cpt. Nyirimpeta n'imiryango yabo.
Urutonde rw’abarwanyi batahanye na Cpt. Nyirimpeta n’imiryango yabo.

Uretse Cpt Nyirimpeta, n’abandi barwanyi batashye bavuga ko nta cyiza babonye mu gihe babanye na FDLR uretse kubatesha igihe. Kuri bo, ngo igihe kirageze ko bataha mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewe munyampeta we !!! ntaho uvuye ntaho ugiye byose nikimwe. itahire uri ikinnyabari,ishyamba ntirishaka abasirikare bibishishwa nkawe.wigeze wumva umuntu wa fpr avuga ngo ishyamba riramurambiye?ahubwo se ko utatubwiye impamvu rwarakabije yarigusizemo?wari utegereje iki?ahaaa!!!!harya ngo ni mudacumura ubabuza gutaha?muramubeshyera.mujye muvuga ko gutona (tenir)ishyamba bibananiye, that all.tuzabyumva kurushaho kuko turabazi ko ntabo murugo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-02-2016  →  Musubize

Natahe Afatanye Nabandi Kubaka Igihugu, Kuba Mu Mashyamba Ntacyo Byaribimumariye

Alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Kubaka Igicumbikintwari Kuriryoshuri Nibyiza Kukobizafasha Nabarumunababo Kumenyaneza Ubutwari Icyo Aricyo,abarezi Nibabibafashamo,ahubwobazagebahitaho.Hazababera Imfashanyigisho, y’ubupfura Nubutwari

Gasana Laurent yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka