Kwanga guherwa serivise ahabi byatumye biyubakira akagari

Abaturage bp mu Kagari ka Muzingira mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma, biyujurije ibiro by’akagari ngo bajye baherwa serivise aheza.

Kugira ngo iyi nyubako yuzure buri muturage yatanze amatafari 50 ahiye anagira uruhare ku mafaranga yo guhemba abafundi no kugura ibikorsho by’ubwubatsi.

Imbaraga z'abaturage nizo zavuyemo iyi nyubako ifite agaciro kamiliyoni 15Frw.
Imbaraga z’abaturage nizo zavuyemo iyi nyubako ifite agaciro kamiliyoni 15Frw.

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 15Frw, yatumye ibiro by’akagari biva mu bukode barimo, abaturage bavuga ko butari bubereye ibiro by’umuyobozi biyemeza kwiyubakira ibiro by’akagari.

Twagirayezu Emmanuel, utuye mu Mudugudu w’Umuyange muri ako kagari, avuga ko bishimira ko basigaye bahabwa serivisi zinoze bakazihererwa ahantu heza mu nyubako biyubakiye.

Agira ati “Iyo ngeze ku biro by’akagari biranshimisha kuko ni ahantu heza hasobanutse hatubereye abaturage ba Muzingira.”

Aba baturage ariko basaba Leta kubafasha ikahageza amashanyarazi, kuko ari ku biromtero birindwi uvuye aho akagari kubatse.

Aba baturage bavuga ko igihe baba bafite umuriro ku biro by’akagari byatuma n’ishuri rikuru rihegereye riwubona abana babo bakabasha kwiga neza n’abarimu bakabona uko bakora ubushakashatsi kuri interineti bikazamura uburezi muri ako gace.

Umuyobozi w’Akagari ka Muzingira, Singirankabo Jean Claude, ashima abaturage umurava bagaragaje n’ubwitange ngo biyubakire ibiro by’akagari.

Ati “Leta yaduhaye amabati gusa,naho ibindi bikorwa ni iby’abaturage. Batangaga amatafari ahiye, ndetse bakanatanga umusanzu twaguragamo sima, imicanga ndetse n’ibindi bikoresho.”

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe umuriro utari wagera muri ako kagari nk’uko bitegenijwe mu igenamigambi ry’akarere, ashishikariza abaturage gukoresha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

Abaturage kandi biyemeje gutanga umusanzu usigaye wa miliyoni 3Frw zibura kugira ngo imirimo ya nyuma yo kubaka ako kagari irangizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka