Urubyiruko rwa Commonwealth rurashakira mu Rwanda ibyakubaka amahoro

Urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth) ngo rurashaka gukomeza kubaka amahoro ku isi, rushingiye ku bunararibonye bwa buri gihugu.

Uru rubyiruko ruri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali( ku Gisozi), aho ruvuga ko rwakuye amasomo yo kujya kumvisha abanyapoliki mu bihugu byabo.

Urubyiruko rwa Commonwealth rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Urubyiruko rwa Commonwealth rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Layne Robinson, ukora mu bunyamabanga bwa Commonwealth, yagize ati "Ibyo twumva ndetse n’ibyo twibonera tubimenyesha abafata ibyemezo barimo abaministiri n’abakuru b’ibihugu, tukabasaba guhindura imikorere iyo hari ibitagenda mu rwego rw’imiyoborere na demokarasi."

Avuga ko mu myaka 65 uyu muryango wa Commonwealth umaze, urubyiruko rwawo ngo rwagize uruhare rukomeye mu guharanira amahoro, demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge bw’abenegihugu; harimo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo, ndetse ngo Umuryango w’Abibumbye ukunze gufata imyanzuro ishingiye ku bitekerezo byabo.

Umunyarwandakazi, Ibambe Nkesha Vanessa, yongeraho ko muri uyu mwaka nk’uko byakozwe no mu yindi yashize, urubyiruko rwa buri gihugu ruzakora umushinga w’ibitekerezo bigomba kugezwa ku miryango mpuzamahanga, mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.

Bamwe bamaze kumva no kubona amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, baraturika bararira.
Bamwe bamaze kumva no kubona amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, baraturika bararira.

Ngabonziza Benoit, Umukozi muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), yavuze ko uru rubyiruko rwaje mu Rwanda kumva icyo rwakwigira ku mateka ndetse n’imibanire y’abanyarwanda muri iki gihe.

Ati "Bagomba kumva ko bafite inshingano yo kurinda amahoro kandi bakabyiyumvamo hakiri kare".

Uru rubyiruko rugera kuri 40, buri wese yaje ahagarariye igihugu cye mu bigize Umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jenoside yatangiye ryari. irangira ryari

izere chami orre NY yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka