Ivugurura ry’igitabo cy’amategeko ahana ritegerejweho kugabanya akarengane

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko (RLRC) ivuga ko ivugurura ry’igitabo cy’amategeko hari abo rizarenganura bakoraga icyaha kimwe bagahanwa mu buryo butandukanye.

Byavugiwe mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare 2016, ubwo abayobozi bayo bashyiraga ahagaragara intambwe bagezeho mu gikorwa cyo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda.

John Gara avuga ko hari hageze ko iki gitabo kivugururwa.
John Gara avuga ko hari hageze ko iki gitabo kivugururwa.

Umuyobozi w’iyi komisiyo, John Gara, yavuze ko hari ibihano byatangwaga ku buryo butanoze cyangwa butajyanye n’icyaha cyakozwe.

Yagize ati “Zimwe mu ngingo zabaga muri iki gitabo wasangaga hari ubwo zihanisha umuntu igifungo cy’umwaka umwe mu gihe hari undi uhanishijwe itandatu kandi icyaha ari kimwe, hari kandi ibyaha bikwiriye kugira ibihano bikomeye ugereranyije n’ibisanzwe.”

Yongeraho ko hari n’ibindi bakireba byahinduka cyane ko ngo bacyumva n’ibyifuzo by’abaturage ku bijyanye n’uko iki gitabo cyaba giteye.

Kuvugurura igitabo cy'amategeko ahana ngo bizagabanya akarengane.
Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ngo bizagabanya akarengane.

Dushimimana Lambert ukuriye agashami ko kuvugurura amategeko muri RALC, avuga ko ku bijyanye n’ibihano bitangwa, akenshi ngo bituruka ku bushishozi bw’umucamanza, nubwo ngo hari ababunenga.

Ati “Iyo usomye icyemezo cy’umucamanza usanga harimo impamvu yatanze igihano runaka kuko agomba gutanga ibisobanuro kuri buri gihano yatanze, bityo ngo ntihakagombye kuba impungenge kuko ngo hateganyijwe izindi nzira zo kujurira iyo habayeho kutakira neza igihano.”

Yongeraho ko kuba umucamanza ahabwa ubwo burenganzira bwo gutanga igihano ntarengwa gito n’ikinini, atagomba kubyitwaza ngo arenganye bamwe bitewe n’amarangamutima ye kandi ari umuntu uba yizewe muri sosiyete.

Ibyaha bitari bisanzwe bifite ibihano bijyanye nk’iby’ikoranabuhanga, gucuruza abantu no kunywa ibiyobyabwenge, ngo muri iri vugurura byitaweho.

Igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda cyatangiye kuvugururwa mu Ugushyingo 2015, ubwo hagaragazwaga ko kitakijyanye n’ibyaha bikorwa muri iki gihe.

Muri iri vugurura, igitabo cya kera ngo cyavuye ku ngingo 766 ziramanuka zigera kuri 492 nk’uko ubuyobozi bwa RLRC bubitangaza. Cyakora ngo ivugurura rirakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka