Kubona imirimo byagabanyije kwishyingira batagejeje igihe

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, ruvuga ko ntawe ukishyingira atarageza imyaka kuko basigaye bafite imirmo ibinjiriza.

Uwitwa Mukamabano Claudine w’imyaka 21 wamaze gutandukana n’uwo babanaga, asobanura ko mu myaka ibiri ishize, muri aka karere hakunze kugaragara ikibazo cy’urubyiruko rwishyingiraga bakiri bato, bakavuga ko byaterwaga n’ubukene no kutagira icyo bakora, cyane cyane ku bakobwa.

Benshi mu rubyiruko bagiye babona imirimo none ntibakishyingira batagejeje igihe.
Benshi mu rubyiruko bagiye babona imirimo none ntibakishyingira batagejeje igihe.

Agira ati “Kutagira akazi n’ibibazo byo mu muryango byari byaratumye nsanga umusore turabana, ariko nyuma biranga no kubana nta sezerano, byose bituma dutandukana.”

Mutunzi Jean Paul, umwe mu rubyiruko rukomoka muri aka gace, avuga ko imirimo yagiye iboneka kubera gahunda za Leta zitandukanye nka VUP, yafashije benshi kureka kugwa muri ibyo bishuko byo kwishyingira.

Ati “Ubu twagiye tubona imirimo muri VUP, abandi bajya mu matsinda y’urubyiruko ku buryo ubona duhugiye mu gushaka imibereho.”

Ubuyobozi buvuga ko ariko iki kibazo kitararangira burundu, ikaba ari na yo mpamvu ubukangurambaga ku rubyiruko bukomeza gukorwa hifashishijwe urundi rubyiruko rw’intore n’abaruhagarariye mu nzego zitandukanye.

David Ntiyamira, Umunyamabansha Nshingwabikorwa w’uyu murenge, avuga ko bivuye kuri VUP n’indi mishinga mito yagiye iza igaha akazi bamwe mu rubyiruko, abasaga 60% mu rubyiruko rutiga, babonye imirimo.

Ati “Ubu ntitugihura n’iki kibazo cyane kuko ubu tubashishikariza gukora bakigira, kandi bakaba baranabonye imyanya mu bikorwa nko gutunganya imihanda, amaterasi n’ibindi.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musha buvuga ko 40% basigaye badakora mu mishinga, usanga abenshi ari abakihambiriye ku babyeyi no mu mirimo yo mu rugo ariko ntibazerere.

Uru rubyiruko ruvuga ko n’amakimbirane yo mu miryango yabigiragamo uruhare, abana bayahunga bigatuma bashinga izabo bakiri bato ariko na zo ntizirambe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka