Abarwaye Hernie bagaruye icyizere cyo gukira

Abarwaye indwara ya Hernie bagaruye icyizere cyo gukira nyuma y’uko umuryango "Rwanda Legacy of Hope" ubazaniye abaganga b’inzobere mu kuyivura.

Hernie ni indwara ituma amara ava mu mwanya wayo akaba yajya mu dusabo tw’intanga ngabo, rimwe na rimwe ngo ashobora no kumanuka akajya mu mayasha cyangwa akajya mu mukondo bigatuma umuntu azana iromba nk’uko Dr. Alphonse Muvunyi uyobora Ibitaro bya Gahini abivuga.

Murindabigwi umaze imyaka umunani arwaye Hernie ngo yorohewe nyuma yo kubagwa akaba anafite icyizere cyo gukira
Murindabigwi umaze imyaka umunani arwaye Hernie ngo yorohewe nyuma yo kubagwa akaba anafite icyizere cyo gukira

Iki cyizere cyagaragajwe na bamwe mu barimo kwivuza iyo ndwara ku Bitaro bya Gahini n’ibya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko ku wa 08 Gashyantare 2016 abo baganga b’inzobere batangiye kubaga abarwaye Hernie muri bimwe mu bitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu.

Hari abayimaranye igihe yarabazahaje kandi bakekaga ko idashobora kuvurwa ngo ikire, ariko nyuma yo kubagwa ngo bagize icyizere ko bashobora gukira, nk’uko Murindabigwi Schadrack wari uyimaranye imyaka umunani yabivuze.

Ati “Numvaga ari indwara itakira, n’abantu bakambwira ngo nivuze mu Kinyarwanda kuko n’iyo urwaye umwanya wo ku gitsina hari igihe ugira isoni zo kubyerekana, ariko batubwiye ko hari abaganga b’inzobere ndaza ubu bamvuye ndumva ndi koroherwa. Natangiye no kugenda mfite icyizere cyo gukira.”

Uretse abamaze kubagwa n’abatarabonana n’abaganga bafite icyizere ko bazakira bakurikije amakuru bahawe kuri abo baganga, nk’uko Kanuma Emmanuel wivuriza mu Bitaro bya Gahini abivuga.

Nta mibare y’abarwaye Hernie mu Rwanda twamenye ubwo twateguraga iyi nkuru, ariko ngo ni benshi kuko nibura abantu 200 ku bihumbi 100 bayirwaye nk’uko Dr. Ntakiyiruta George ukuriye ishami ryigisha abaganga kubaga muri Kaminuza y’u Rwanda abivuga, kandi ngo imibare igenda yiyongera buri mwaka.

Abaganga b'inzobere hamwe n'abo bahuguye bavuraga umwana urwaye Hernie mu Bitaro bya Gahini
Abaganga b’inzobere hamwe n’abo bahuguye bavuraga umwana urwaye Hernie mu Bitaro bya Gahini

Izo nzobere zanahuguye abaganga basanzwe babaga mu bitaro by’uturere mu Rwanda, kugira ngo bajye bakomeza kubaga abarwayi bitabaye ngombwa ko bategereza inzobere zivuye i Burayi.

Abahuguwe batangiye kubaga abarwayi ba Hernie, bakemeza ko bamaze kugira ubushobozi bwo kubaga umurwayi agakira nk’uko Kombi Gyslain uvura mu Bitaro bya Kiziguro abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese iyi nrwara ntago bayibaga NGO igaruke

chris yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

byiza cyane.nanjye narayikize

elias yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

byiza cyane.nanjye narayikize

elias yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka