Rayon Sports yatangaje uko ihagaze mbere yo gukina na Gicumbi

Abayobozi n’umutoza ba Rayon Sports bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru berekana umukinnyi mushya baguze ndetse banatangaza andi makuru ari mu ikipe

Mu rwego rwo gutangira gahunda nshya y’umutoza wa Rayon Sports yo gutangaza amakuru ari mu ikipe buri gihe ubwo hazajya haba habura iminsi ibiri ngo Rayon Sports ikine,ikipe ya Rayon Sports yatangaje byinshi bivugwa mbere y’uko bakina na Gicumbi.

Uhereye ibumoso:Ismaila Diarra (rutahizamu mushya),Ivan Jacky Minnaert (umutoza wa Rayon),Gakwaya Olivier (Umunyamabanga mukuru),na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame
Uhereye ibumoso:Ismaila Diarra (rutahizamu mushya),Ivan Jacky Minnaert (umutoza wa Rayon),Gakwaya Olivier (Umunyamabanga mukuru),na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame

Mu kiganiro cyatangiye ku I Saa kumi n’iminota 25,kikaba cyari kiyobowe by’umwihariko na Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports,cyari cyitabiriwe kandi n’umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert,Kapiteni wa Rayon Sports,ndetse na rutahizamu Ismaila Diarra mushya uturutse mu gihugu cya Mali.

Ismaila Diarra rutahizamu waturutse muri Mali
Ismaila Diarra rutahizamu waturutse muri Mali

Kuva i Nyanza,ikipe ikaza i Kigali

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kuba ikipe yaravuye i Nyanza harimo no kuba aho iyi kipe yakiniraga hagiye gutunganwa ikibuga,bituma iyi kipe biba ngombwa ko ishaka ikibuga ikoreraho imyitozo mu gihe itarabona aho izajya ikorera imyitozo ya buri munsi.

Gakwaya Olivier yagize ati" Aho twakoreraga imyitozo i Nyanza twumvise ko hari gahunda y’uko shampiona izajya ibera ku bibuga biriho ubwatsi bw’ubukorano, ni muri urwo rwego na Nyanza twumvise ko bagiye kuhatunganya,niyo mpamvu twashatse ikindi kibuga mu mujyi wa Kigali"

Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports
Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports

Rutahizamu mushya waturutse mu gihugu cya Mali.......

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko uyu mukinnyi Ismaila Diarra bazanye n’ubundi asanzwe amuzi cyane ko yanamutoje amezi atandatu mu ikipe ya Djoliba Fc,akaba yumva amufitiye icyizere ko azitwara neza muri iyi shampiona.

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko afitiye icyizere rutahizamu yakuye mu gihugu cya Mali
Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko afitiye icyizere rutahizamu yakuye mu gihugu cya Mali

Ku ruhande rw’uyu mukinnyi ,yirnze kugira byinshi atangaza,cyane ko ari bwo bwa mbere yari ageze muri iyi Shampiona

Ismaila Diarra ati " Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda,nta mukinnyi n’umwe nsanzwe nzi ,ndetse n’ikipe sinari nsanzwe nyizi,niyo mpamvu numva nazabanza nkamenyera ikipe"

Davis Kasirye yahawe igihe ntarengwa cyo kwitaba ikipe

Nyuma y’igihe kinini umukinnyi Davis Kasirye atitabira imyitozo,umunyamabanga mukuru wa rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi hari ibikubiye mu maseszerano yagiranye na Rayon SPorts akaba asabwa kwitaba akanama ka discipline bitarenze ku wa mbere

Gakwaya ati " Kasirye nta kintu twamereye tutigeze tumuha,yanze kwitabira imyitozo,niyo mpamvutwamwamdikiye ibaruwa imusaba kuba yamze kwitaba ikipe bitarenze ku wa mbere"

Iyi nama yahuzaga Rayon Sports n’abanyamakuru,yari igamije gutangaza amakuru ku mukino uzahuza Rayon Sports na Gicumbi kuri uyu wa gatanu,umukino uzabera kuri Stade ya Gicumbi guhera Saa cyenda n’igice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

RYENUMVA ABAREYO TWESE TWASHIRA HAMWE ABO BANYAMAHANGA NTIBADUCIKE

DAMASCENE BAKUNDA KWITA BOY SUN SIMBIMBA KU NKOMBO yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

ndumyfana was APR yagura. itagura ni Toto kuri APR sawa murakoze

emmy yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

rayon sport tuyirinyuma uyumuinsi turatsinda gicuimbi

michael yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

UMUKINYI UTITABIRIYE IMYITOZO NUWO GUHOMBYA IKIPE YAKAGOMBYE GUHANWA KUGIRANGO EJO HATAZA N,UNDI

Alexis yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Aba reyon sport natwe tuyirinyuma kweri ,courage.

nsengimana egide yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka