Ngo ntawe uvuga gutaha akiri mu mashyamba ya Congo

Bamwe mu Banyarwanda bavuye mu mashyamba ya DR Congo bavuga ko ntawe utinyuka guhingutsa ko atashye kubera gutinya ko yagirirwa nabi.

Bivugwa na bamwe mu Banyarwanda bageze mu Nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 09 Mutarama 2016.

Abanyarwanda batahutse ngo bishimiye ko basanze ibyo bababwiraga mu mashyamba ari ibinyoma
Abanyarwanda batahutse ngo bishimiye ko basanze ibyo bababwiraga mu mashyamba ari ibinyoma

Nzatabarwanimana Beatha, umwe mu batahutse, avuga ko abo mu mutwe wa FDLR baza bakababwira ko ntawe ugomba gusubira mu Rwanda, bigatuma ubyifuje wese agenda mu buryo bwa rwihishwa kugira ngo hatagira ubimenya akaba yahohoterwa.

Yagize ati "Nkatwe twari twegereye mu mashyamba abantu barazaga bakatubwira ngo umuntu uzajya mu Rwanda ni akazi ke. Ibyo bituma buri wese agenda atagize uwo abwira kuko uramutse ubivuze ndakubwiye ngo banakwica”.

Manirakiza Esther, w’imyaka 55, avuga ko ibihuha bahuraga na byo byabacaga intege bakabifata nk’ukuri bigatuma baguma mu mashyamba ariko kubera gukomeza kurambirwa ngo yumvise uko byagenda kose yava mu buzima bubi bwo mu ishyamba yari arimo agatahuka.

Ngo ntawe uhingutsa iryo gutaha akiri mu mashyamba ya Congo
Ngo ntawe uhingutsa iryo gutaha akiri mu mashyamba ya Congo

Yagize ati "Twaje turi kuvuga ngo ari ugupfa ari ugukira turagiye dupfire mu igihugu cyacu”.

Abo Banyarwanda basanze ibyo babwirwaga ari ibihuha kuko bakiriwe neza nk’abagarutse mu igihugu cyabo, bakaba bashishikariza bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya DR Congo gutaha bakareka gukomeza guhera ishyanga.

Abahutse ku wa 9 Mutarama 2016 ni 22 barimo abana 12 abagore 7 n’abagabo 3 bakaba bavuye muri Kivu y’Amajyepfo muri zone za Masisi na Karehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BARAKAZA NEZA MU RWA GASABO!

Emmavava yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

M bega b yiza .
Ntampamvu zo guheranwa n,Amashyamba ya Congo
Mugaruke murwababyaye
N,Amahoro .
Ubundi Mukore Mwiteze
Imbere mwiyukire Igihugu kizira Amakenwa.
Mureke Abashuka .
Mukeneye kwitezimbere mutegura Ejo heza H anyu
Gusa Turabashimiye Mwe Mutugezaho Inkuru nziza kizi.Uwiteka Akomeze kubongerera ubumemyi.
M urakoze.

Habumugisha Theogene yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka