Abakinnyi 6 bazakina Grand Tour d’Algérie batangajwe

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangaje abakinnyi batandatu bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rizatangira ku wa 4-28/03/2016 muri Algeria.

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo hatagire rimwe mu masiganwa akomeye ku mugabane w’Afurika "Grand Tour d’Algérie" ,ikipe y’abakinnyi batandatu bazaba bahagarariye u Rwanda yamaze gutangazwa.

Isiganwa ryo muri Algeria ni rimwe mu masiganwa akomera muri Afrika kubera rinamara igihe kinini
Isiganwa ryo muri Algeria ni rimwe mu masiganwa akomera muri Afrika kubera rinamara igihe kinini
Iri siganwa rinakinwa mu gihe cy'umuyaga mwinshi n'ubukonje
Iri siganwa rinakinwa mu gihe cy’umuyaga mwinshi n’ubukonje

Abo bakinnyi bazaba bayobowe na Patrick Byukusenge, hakazamo kandi Joseph Areruya wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, Joseph Biziyaremye wegukanye Shampiona y’igihugu ya 2015, Jeremie Karegeya, Jean Claude Uwizeye ndetse n’umukinnyi ukiri muto Samuel Mugisha.

Abanyarwanda si ubwa mbere bazaba berekeje muri Algeria,n'umwaka ushize bitabiriye aya marushanwa
Abanyarwanda si ubwa mbere bazaba berekeje muri Algeria,n’umwaka ushize bitabiriye aya marushanwa

Amasiganwa azaba agize Grand Tour d’Algérie 2016

04.03 Circuit International d’Alger
05.03 › 07.03 Tour Internationale d’Oranie
08.03 Grand Prix de la Ville d’Oran
10.03 › 12.03 Tour International de Blida
13.03 Criterium International de Setif
14.03 › 17.03 Tour International de Setif
19.03 › 22.03 Tour Internationale d’Annaba
23.03 › 25.03 Tour International de Constantine
26.03 Circuit International de Constantine
28.03 Criterium International de Blida

Team Rwanda izanakina Shampiona y’Afrika muri Maroc

Usibye iri siganwa kandi,ikipe y’u Rwanda izerekeza muri Algeria ubwo hazaba hamaze gukinwa Shampiona y’Afurika izabera muri Maroc kuva 21-26/02/2016,aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Valens Ndayisenga, Bonaventure Uwizeyimana, Patrick Byukusenge, Jean Claude Uwizeye, Joseph Areruya, Jeremie Karegeya, Joseph Biziyaremye.

Valens Ndayisenga nawe azaba asiganwa muri Shampiona y'Afrika izabera Maroc
Valens Ndayisenga nawe azaba asiganwa muri Shampiona y’Afrika izabera Maroc

Samuel Mugisha kandi na we azaba arimo akina mu batarengeje imyaka 23, naho mu bakiri bato hakazakina Fidel (Ally) Dukuzumuremyi w’i Musanze na Rene Ukiniwabo wa Rwamagana, mu gihe Jeanne d’Arc Girubuntu na we azaba ahagarariye abakobwa.

Nsengimana Jean Bosco werekeje muri Bike Aid
Nsengimana Jean Bosco werekeje muri Bike Aid

Umukinnyi Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda ntabwo azaba agaragara ku ruhande rw’u Rwanda,dore ko ubu yamaze kwerekeza mu budage mu ikipe yabigize umwuga ya Bike Aid,ikipe ndetse ahaeruka no gukinira mu marushanwa ya La Tropicale Amissa Bongo yabereye muri Gabon

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibakomeze baduheshe intsinzi kuruhando mpuzamahanga banamenyekanisha igihugu cyacu kubanyamahanga bashaka kugisura.

telesphore yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

Nibakomeze baduheshe ishema muruhando mpuzamahanga bamenyekanisha n’igihugu cyacu kubanyamahanga.

telesphore yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

imyiteguro myiza ku bakinnyi bacu maze muzahaserukane umucyo

Kajangwe yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka