Serivisi za mbere za Drones zizatangwa muri Nzeri 2016

Serivisi za mbere z’ubuvuzi zifashisha utudege duto (Drones) mu Rwanda ngo zizatangira gutangwa guhera muri Nzeri 2016.

Byemerejwe mu masezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert, na Dr Mazarati Jean Baptiste ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima na Keller Rinaudo, Umuyobozi wa Sosiyete y’Inyamerika yitwa Zipline icuruza iri koranabuhanga, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gashyantare 2016.

Impande zombi zishimiye ubu bufatanye.
Impande zombi zishimiye ubu bufatanye.

Dr. Mazarati Jean Baptiste ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko iri koranabuhanga hari byinshyi rizakemura niritangira gukoreshwa.

Yagize ati “Gutwara amaraso aba akenewe byihutirwa hirya no hino mu gihugu byajyaga bigorana kubera gukoresha imodoka kandi hari n’ahari imihanda mibi bigatuma umurwayi atabona ubufasha byihuse ngo turengere ubuzima bwe.”

Mu Rwanda niho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi.
Mu Rwanda niho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi.

Yavuze ko bizafasha mu kugeza imiti ku mavuriro ku gihe n’amafaranga yakoreshwaga muri ibi bikorwa, kuko utu tudege tudakoresha ibikomoka kuri peterori ntitunasabe abadutwara nk’uko biba mu ndege zisanzwe.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ko iyi servisi itangiriye mu by’ubuzima ariko ko ishobora kuzajya no mu bindi.

Ati “Iyi sosiyete ni ikiraka ihawe na Leta y’u Rwanda, nibigenda neza mu igerageza, iri koranabuhanga rishobora kuzifashishwa n’ahandi nko mu buhinzi no bikorwa by’iposita.”

Akomeza avuga ko ari amahirwe akomeye kuri Afurika no ku Rwanda by’umwihariko, kuko ari ho iri koranabuhanga rigiye gutangirira mu gihe hari ibindi bihugu byifuje kurikoresha ariko bikaba bitarabigeraho.

Biteganyijwe ko tuzajya tuba i Muhanga kuko atari byiza ko tuba hafi y’ikibuga cy’indege zisanzwe, nk’uko umuyobozi wa Zapline abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dutegerezanyije amatsiko izi ndege na service zizatanga kandi turazishimiye

Ndugu yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

turashimira umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu ko akomeje kugiteza imbere kikaba gikataje mwiterambere ry’ikorana buhanga. ahooo!!!!!.

sylver yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

turashimira umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu ko akomeje kugiteza imbere kikaba gikataje mwiterambere ry’ikorana buhanga. ahooo!!!!!.

sylver yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka