Kirehe: Imiryango 21 irasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari barasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura yaguye tariki 7 na 8 Gashyantare 2016 ikangiza imyaka y’abaturage, igasenya n’inzu 21.
Abo baturage bavuga ko ntacyo babashije kurokora kuko ngo imvura yabatunguye biteguye ko yangiza ibyabo.
Mukamusoni Annonciata wo mu Kagari ka Bukora avuga ko ibintu byose byari mu nzu nta na kimwe yarokoye.
Ati “Twari mu nzu duhungura ibigori, imvura iragwa ivanze n’urubura n’umuyaga; byikorera igisenge cy’inzu birajyana, nta kintu na kimwe narokoye: utugori, imyenda, matela; byose byarangiritse.”
Uyu mubyeyi asaba ubufasha mu buryo bw’umwihariko kuko afite umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe, akaba akomeje kunyagirirwa mu kirangarira kuko we yanze kujya gucumbika.
Ati “Ubu ncumbitse ku baturanyi ariko mfite impungenge z’uyu mwana w’umukobwa urwara mu mutwe wanze kujya gucumbika. Arara muri iki kirangarira anyagirwa, habonetse ubufasha byibura nkabona utubati byamfasha kuko urabona ko andi yangiritse.”
Munyakazi Edouard na we ucumbitse ku muhungu we nyuma yo gusenyuka kw’inzu ye asanga Leta ikwiye kubarwanaho.
Ati "Ncumbitse ku muhungu wanjye kandi na we inzu ye yarangiritse. Twihengeka mu kumba kasigaye, imvura yaguye ari njye uri mu nzu njyenyine, umukecuru yari mu ruzinduko i Bugesera.“
Akomeza agira ati“ Ubu turi mu maboko ya Leta; nitagira vuba ngo idufashe turipfira nta kundi.”
Gatsinzi Ananie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, avuga ko imvura yangirije abaturage ibintu byinshi birimo inzu 21, intoki, imirima y’ibigori n’ibindi byinshi; imiryango yahuye n’ibiza ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.
Gatsinzi avuga ko Umurenge uri gusura abaturage bahuye n’ibiza babihanganisha, bakaba bamenyesheje Minisiteri ifite ibiza mu nshingano ikibazo abo baturage bahuye na cyo.
Uretse inzu z’abaturage zangiritse, imvura yasakambuye n’ibyumba bitatu by’amashuri agenewe impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|