Dubai: Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku iterambere ry’u Rwanda

Perezida Paul Kagame uri mu Mujyi wa Dubai mu nama mpuzamahanga yiswe "World Government Summit", yatanze ikiganiro ku iterambere n’ahazaza h’u Rwanda.

Iki kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Gashyantare 2016 nyuma y’umunsi umwe iyi nama itangiye, Perezida Kagame yibanze ku buryo u Rwanda rufata inkunga n’uburyo zirufasha mu kwiyubaka.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku Rwanda n'ahazaza harwo.
Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku Rwanda n’ahazaza harwo.

Yagize ati “Inkunga si ikintu twifuza guhora dutezeho amaso iteka. Twifuza kuzikoresha mu kubaka ubukungu bwacu n’inzego z’igihugu cyacu.

Yakomeje agira ati “Icyerekezo cyacu ni uko tuzagera aho twifasha ubwacu kandi tugateza imbere igihugu cyacu, tugakurura abashoramari kandi tugakora n’ubucuruzi.”

Perezida Kagame yanakomoje ku matora ya referandumu aherutse kuba, avuga ko icya ngombwa ari ibyo Abanyarwanda bifuza kandi batekereza, ari na byo bashyize mu bikorwa.

Perezida Kagame ni umwe mu bari bategerejwe gutanga ikiganiro.
Perezida Kagame ni umwe mu bari bategerejwe gutanga ikiganiro.

Yavuze ko Abanyarwanda batima amatwi abatarishimiye referandumu ariko ahamya ko uko byagenda kose ari amahitamo y’Abanyarwanda azakurikizwa kuko ari ahazaza habo.

Ikiganiro cya Perezida Kagame ni kimwe mu byari bitegerejwe muri iyi nama, kimwe na Perezida wa Amerika, Barack Obama na Minisitiri w’Intebe wa Misiri, Sherif Ismail.

Iyi nama iriga ku miyoborere ya za guverinoma n’uburyo zishyiraho gahunda ziteza imbere kandi ziha demokarasi abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimira uko Paul Kagame ayoboye u Rwanda anaruteza imbere, niyo mpamvu dushaka ko akomeza kutuyobora mu myaka yindi iri imbere kandi myinshi

Mazarati yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka