Magonde: Hari abatishimiye kongera gutorwa k’Umukuru w’Umudugudu

Abiganjemo abagore batuye mu Mudugudu wa Magonde mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye w’Akarere ka Huye bafite ibibazo mu ngo, ntibishimiye ugutorwa kwa Jacqueline Mukeshimana.

Mu matora yabaye mu gitondo cyo ku wa 8 Gashyantare 2016, bavuze ko n’ubusanzwe batari bamwishimiye kuko nubundi gutorwa kwe kwajemo impaka.

Amatora yari yitabiriwe bihagije.
Amatora yari yitabiriwe bihagije.

Umwe mu bagore batishimiye ko Mukeshimana yongera kubayobora, yavuze ko bashakaga ko asimburwa ku buyobozi n’uwari usanzwe ashinzwe iterambere. Yagize ati “Urebye amajwi yabo yabaye nk’aho angana, ariko ntituzi aho amajwi y’uwo mugabo yagiye.”

Aba baturage bavuga ko gutorwa k’Umukuru w’Umudugudu wa Magonde byajemo impaka, Mukeshimana wari usanzwe awuyobora arigendera, ariko nyuma abayobozi baramwinginga aragaruka, arongera ariyamamaza kandi aratsinda.

Umugore utishimiye kuyoborwa na Mukeshimana ati “Ntabwo twishimiye ko asubiraho kuko abadamu ataturenganura twarenganye. Niba watonganye n’umugabo cyangwa mwarwanye, iyo aje abogamira ku mugabo kuko baba bahuriye mu kabari basangira.”

Abantu benshi hano mu Mudugudu wa Magonde bifuje ko adasubira kutuyobora ariko ibyifuzo byabo byapfuye ubusa.”

Icyakora, hari n’abashima imikorere y’uyu muyobozi.

Célestin Gakuru ati “Uyu muyobozi adukangurira isuku no kujyana abana ku ishuri. Adukangurira no kugera ku iterambere ubona rikataje mu mudugudu we.”

Mukeshimana na we yivugira ko hari byinshi yafashije abo ayobora kugeraho kandi ko yiteguye gukomereza aho yari agejeje.

Ati “Kuzamura abaturage, ingo zikennye tukazigira inama, no kuzifasha kugira ngo na zo ziteze imbere, ni byo nzibandaho.”

Ku bibazo by’ihohoterwa ashinjwa kudakemura, we avuga ko nta bihari cyane. Ati “Ariko biramutse bibayeho, ababifite twabegera tukabigisha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muturekere umuyobozi wacu turamukunda ibindi ni amatiku harakabaho Charlo

Gasaza celestin yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

arko uyu muyobozi wa Magonde ko akora ,bashakako azabashyira mumugongo?nonese abamugiye inyuma harrubwo kari agahato?kandi nanjye sinamutoye.ni amatiku ni inzangano

mikey yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka